Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’igihugu batari bari mu
makipe y’igihugu bakomeje gukora imyitozo bitegura shampiyona nyuma yo gusezererwa
muri CAF Champions League.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, APR FC yashyize
hanze amafoto yaranze imyitozo gusa benshi batungurwa no kubona bamwe mu
bakinnyi bari bafite ‘Dreadlocks’ bogoshe bazikuyeho. Abo barimo Niyigena
Clement, Memel Dao na William Togui.
Bivugwa ko ngo ibi byabaye nyuma y’uko abayobozi ba
APR FC babibasabye ndetse ko ngo nta mukinnyi uzongera kwemererwa gutunga
imisatsi nk’iyi. Ibi bije nyuma y’uko iyi kipe iheruka guhagarika Mamadou Sy na
Dauda Yussif mu gihe kinagna n’ukwezi
kubera imyitwarire mibi.
APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru saa Kumi n'ebyiri n’iminota
30 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro
cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Abakinnyi ba APR FC mu isura nshya
Memel Dao wari ufite ‘Dreadlocks’ nawe yazikuyeho
Niyigena Clement wari warashyizeho ‘Dreadlocks’ nawe yazikuyeho