Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda muri uyu mukino waberaga kuri sitade y'akarere ka Gicumbi. Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 66 hagwaga imvura itari nyinshi yatuma uhagarara ariko inkuba iza gukubita abakinnyi 8 barimo 6 ba Rambura WFC na 2 ba Inyemera WFC
Bahise bajyanwa ku bitaro by'akarere ka Gicumbi kugira ngo bitabwaheho n'abaganga bitewe nuko harimo abakomeretse. Kugeza ubu amakuru avuga ko nta wapfuye gusa abakomeretse cyane baracyari mu bitaro naho abandi borohewe bo batashye.
Abakinnyi bakubiswe n'inkuba bari mu bitaro