Ibihugu bigera kuri 24 biri mu matsinda 6 byakoze ku ntwaro zose z'abakinnyi bagomba kwigaragaza ndetse bagahesha ishema ibihugu bakomokamo. Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 10 bagomba kwitegwa muri iyi mikino dore ko bamwe bazaba bagenderwaho muri iyi mikino.
1 Romelu Lukaku: Rutahizamu w'Umubiligi ni we watowe nk'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Butariyani, byitezweko ariwe uzaba ahetse igihugu cye nyuma yaho Eden Hazard agaragaje urwego rwo hasi muri uyu mwaka w'imikino.
2 Manuel Locatelli: Ubutariyani bugiye kujya mu mikino y'iburayi bumaze imikino 25 budatsindwa, Locatelli ukina mu kibuga hagati mu mashampiyona y'iburayi yose aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bafite Pase (Passe) nyinshi zigera ku 2,749 Roberto Mancini ni umwe mubakinnyi agendeyeho ndetse yiteze ko azamufasha kuko na we azaba ashaka kwigaragaza.
3. Cristiano Ronaldo: Kapiteni wa Portugal, ni we ubitse iki gikombe ubwo yatsindaga Ubufaransa mu 2016 ariko uyu mukino akaba atarawurangije kuko yavuyemo ku munota wa 25 ariko ntiyacika intege kuko yagumye gukora nohanze y'ikibuga. Ku myaka 36 y'amavuko, Ronaldo arashaka kwisubiza kino gikombe kandi ari mu kibuga ndetse agakuraho agahigo k'umukinnyi ufite ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu. Ronaldo watsinze ibitego 29 muri Serie A isi yose nk'uko bisanzwe izaba imuhanze amaso.
4. Karim Benzema: Nyuma y'imyaka 6 yarahagaritswe mu ikipe y'igihugu, Benzema yambariye urugamba, aho agomba kuza kwerekana icyo ashoboye nk'umwe mu bakinnyi Ubufaransa bwari bukumbuye. Ubuhanga mu gutsinda, kuba umukinnyi uhozaho ni byo abantu biteze kuri uyu rutahizamu uzaba uyoboye ubusatirizi bw'Abafaransa.
5. Lorenzo Insigne: Nyuma yo gusiba igikombe cy'Isi cya 2018, Lorenzo yongeye kugaruka mu ikipe y'Abatariyani kuva ubwo yaribwaga n'umutima mu mikino ya 1/4 cya Euro ya 2016. Uyu rutahizamu wa Napoli yashoje shampiyona afite ibitego 19 harimo penariti 7 ndetse na kufura imwe, byitezweko ariwe uzabanza mu kibuga ubwo Ubutariyani buzaba bufungura irushanwa bwakira Turkey.
6. Robert Lewandowski: Usibye kuba amaze gukora amateka mu Budage, Polonye yiteguye kugira icyo ikora iburayi mbere y'uko rutahizamu wayo asezera kuri Ruhago. Lewandowski utarahiriwe n'ikipe y'igihugu na we atangaza ko iki aricyo gihe ngo agire icyo amarira amakipe ye. Mu ikipe ya Bayern Munich uyu mwaka yayitsindiye ibitego 41 abantu benshi bamuhanze amaso bibaza niba ibi bitego yazabigabanyiriza no ku gihugu cye.
7. Thomas Müller: Nyuma y'aho Ubudage busezerewe nabi mu mikino y'igikombe cy'isi 2018, Müller yahise acika intege asa nk'aho avuye mu ikipe y'igihugu kuko yongeye guhamagarwa yaherukaga gukinira Ubudage mu 2018. Abadage bari kubaka ikiragano gishya ntago bahagaze neza, ariko bafite ikizere ko Mü ufite ibitego 11 n'imipira ivamo ibitego igera kuri 14 ariwe uzanabera umurengezi. Iki gikombe cyizaba ari icya 3 uyu mugabo agiye gukina nyuma ya 2012 na 2016.
8.Kylian Mbappe: Agiye kujya muri iyi mikino ari umwe mu bakinnyi bari gushakishwa n'amakipe atandukanye ndetse mbere na mbere bigomba gutuma akora cyane. Amateka meza afite mu gikombe cy'isi 2018, Mbappe yiteguye kubaka izina no mu gikombe cy'uburayi.
9. Jadon Sancho: N'ubwo yasibye imikino y'amajonjora y'igikombe cy'isi Sancho ari mu biganza by'igihugu cye ndetse agomba kwemeza uburayi ko ari umukinnyi wo kwibazwaho. Amaze gukinira imikino 7 gusa igihugu cye, abenshi babona ko ari nacyo gihe ngo ashyire ibirenge mu gihugu cye kandi abe umukinnyi ugenderwaho. Usibye Messi 43 na Thomas Müllar 48 nta mukinnyi urusha Sancho imipira myinshi ivamo ibitego mu myaka 2 itambutse aho afite imipira 41.
10. Frenkie de Jong: Ubuhorandi bufite amateka atari meza muri iyi mikino aho 2012 bananiwe gutsinda umukino n'umwe mu matsinda, bikubitiraho ko no mu mikino ya 2016 bananiwe kuyitabira. Kuva ubwo bahisemo kubaka ikipe y'abakiri bato ndetse ifite inyota y'insinzi. Muri abo bakinnyi twavuga Frinkie de Jong Ubuhorandi bwahaye urufunguzo rwo kubayobora mu kibuga hagati. N'ubwo ikipe ye yabaye iyi gatatu muri La Liga de Jong yabaye umwe mu bakinnyi beza ba Ronald Koeman. Yabaye kandi umukinnyi wa Kabiri wakinnye iminota myinshi muri La Liga igera kuri (3159).