Abakinnyi 10 bakomeye barimo Messi na Cristiano bashobora kuba bagiye gukina igikombe cy’Isi cya nyuma

Imikino - 28/05/2026 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi 10 bakomeye barimo Messi na Cristiano bashobora kuba bagiye gukina igikombe cy’Isi cya nyuma

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, gitegerejwe na benshi nk’irushanwa rya mbere mu mateka ya ruhago gusa kinategerejwe ku bakinnyi bagiye kumva uburyohe bwacyo bwa nyuma bagikina.

Ni ku nshuro ya mbere amakipe 48 azitabira iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose ku Isi, ibintu bizatuma rirushaho gukomera no gukurura amaso y’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi.

Mu gihe abakinnyi bakiri bato bazaba bafite amahirwe yo kwigaragaza no gutangira amateka mashya, ku rundi ruhande hari ibihangange byubatse amazina akomeye muri ruhago bishobora kuzaba bikina Igikombe cy’Isi bwa nyuma mbere yo gusezera burundu mu makipe y’ibihugu.

Aba bakinnyi bamwe begukanye ibikombe bikomeye, abandi baheka amakipe yabo ku bitugu imyaka myinshi, ndetse bamwe bandika amateka atazibagirana muri ruhago y’Isi.

Dore abakinnyi 10 bashobora kuba bagiye gukina igikombe cy’Isi cya nyuma muri

10.Harry Kane

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, akomeje kwitwara neza muri Bayern Munich aho ariwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi ku mugabane w’Iburayi. Nubwo akomeje gutsinda ibitego byinshi no gufasha ikipe ye, imyaka 32 afite ishobora gutuma Igikombe cy’Isi cya 2026 kiba icya nyuma akiniye igihugu cye kuko ikindi kizakinwa afitwe imyaka 36.


9.Heung-min Son

Rutahizamu wa Koreya y’Epfo,  Heung-minSon , ukinira LAFC muri shampiyona ya Amerika (Major League Soccer), aracyari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu gihugu cye. Nubwo imyaka igenda yiyongera, Son akomeje kugaragaza ubunararibonye n’ubuhanga byatumye yubaka izina rikomeye muri ruhago y’u Burayi.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kuba amahirwe ye ya nyuma yo gufasha Koreya y’Epfo gukora amateka mashya no gusoza neza urugendo rwe mu marushanwa akomeye.


8.Kevin De Bruyne

Kevin De Bruyne umaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi beza hagati mu kibuga, aracyafite uruhare runini mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligiariko uyu mukinnyi wa Napoli akomeje kugorwa n’ibibazo by’imvune nyuma y’uko avuye muri Manchester city ari nako imyaka imujyana. De Bruyne kuri ubu afite imyaka 34, ibintu bishobora gutuma iki gikombe cy'isi cyaba ari cyo cya nyuma akinnye.

6.Mohamed Salah

Rutahizamu Mohamed Salah nyuma y’uko asezeye kuri Liverpool bitewe n’uko urwego rwe rugenda rusubira inyuma byitezweko azakora uko ashoboye agafasha Misiri kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 dore ko nawe bishoboka ko ari icya nyuma azaba akinnye.


6.Virgil van Dijk

Virgil van Dijk amaze imyaka myinshi abarirwa mu ba myugariro beza Isi yagize. Uyu mukinnyi wa Liverpool yabaye umuyobozi ukomeye haba mu ikipe ye ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Nubwo agikomeje kwitwara neza, imyaka 34 afite ishobora gutuma igikombe cy”isi cya 2026 kizaba ari cyo cya nyuma kuri we kuko ikindi kizaba afite hafi imyaka 38.


5.Manuel Neuer

Nta gushidikanya ko igikombe cy’Isi cya 2026 kizab ari icya nyuma kuri uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Budage na FC Bayern Munich dore ko yari yaranasezeye gusa nyuma akaza gusabwa kwifashishwa. Muri iki gikombe cy’Isi cya 2026 azaba afite imyaka 40.

 4.Luka Modric

Kapiteni wa Croatia, Luka Modric, akomeje gutangaza benshi kubera uburyo agikomeje gutanga umusaruro hejuru  agejeje imyaka 40. Uyu mukinnyi ukinira AC Milan yakomeje kuba umuyobozi ukomeye hagati mu kibuga ndetse akomeza gufasha Croatia guhatana n’ibihugu bikomeye.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kuba icya  nyuma kuri Modric, umwe mu bakinnyi beza Croatia yagize mu mateka yayo.

3.Neymar Jr

Neymar Jr ni umwe mu bantu bishimiye cyane guhamagarwa mu gikombe cy’Isi cya 2026 na Brazil dore ko byashobokaga ko adahamagarwa bitewe n’uko urwego rwe rwasubiye hasi. Biteganyijwe iki aricyo gikombe cy’Isi cya nyuma aho azaba arwana no gufasha Brazil kugitwara dore ko izindi nshuro zose byanze. 


2.Lionel Messi

Lionel Messi yamaze kwandika amateka adasanzwe nyuma yo gufasha Argentina gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022. Nubwo imyaka ikomeje kwiyongera, uyu mukinnyi wa Inter Miami aracyafite urwego rwiza ndetse akomeje gufasha igihugu cye. Messi azaba afite imyaka 39 mu gikombe cy’Isi cya 2026, bikaba bishoboka ko cyaba ari icya nyuma kuri umwe mu bakinnyi beza Isi yagize.


1. Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye muri ruhago y’Isi. Nubwo ageze imyaka 41, aracyafite inyota yo gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru no gufasha Portugal.

Uyu munya-Portugal wegukanye ibikombe byinshi bitandukanye mu rugendo rwe rwa ruhago, aracyafite inzozi zo gutwara Igikombe cy’Isi atarabasha kwegukana kugeza ubu. Igikombe cy'isi cya 2026 gishobora kuba amahirwe ye ya nyuma yo kugera kuri iyo ntego ndetse no gusezera mu buryo budasanzwe imbere y’abakunzi ba ruhago ku Isi yose



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...