Abakinnyi 10 ba ruhago bafite impamyabumenyi zikomeye zo muri Kaminuza

Imikino - 27/06/2026 11:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi 10 ba ruhago bafite impamyabumenyi zikomeye zo muri Kaminuza

Abantu benshi batekereza ko abakinnyi ba ruhago bamara ubuzima bwabo bwose mu kibuga gusa. Nyamara hari benshi bahisemo gukomeza amashuri yabo kugeza muri kaminuza, bamwe bakabona impamyabumenyi mu buvuzi, ubukungu, amategeko n'ibindi byiciro.

Dore bamwe mu bakinnyi bazwi bagaragaje ko bishoboka guhuza amashuri n'umwuga wa ruhago.

1. Juan Mata – Marketing na Sports Science

2. Giorgio Chiellini – Business Administration (MBA)

Myugariro w'icyamamare w'u Butaliyani yarangije amasomo ya Business Administration, nyuma aza no kubona MBA (Master of Business Administration). Mu gihe yakinaga muri Juventus, yakomeje amasomo kugeza ayarangije.

Uwahoze akinira Manchester United, Chelsea na Valencia afite impamyabumenyi muri Marketing ndetse yize na Sports Science muri Espagne. Mata akunze kuvuga ko amashuri yamufashije no mu micungire y'ubuzima bwe nyuma ya ruhago.

3. Vincent Kompany – Master of Business Administration

Uwahoze ari kapiteni wa Manchester City yabonye MBA muri Manchester Business School. Kompany yavuze ko yashakaga kwitegura ubuzima nyuma yo guhagarika gukina, ari na byo byamufashije mu mwuga w'ubutoza.

4. Simon Mignolet – Political Science

Umunyezamu w'u Bubiligi wanyuze muri Liverpool yize Political Science muri kaminuza yo mu Bubiligi mbere yo kwibanda cyane kuri ruhago.

5. Yuto Nagatomo – Economics

Myugariro w'u Buyapani wakiniye Inter Milan yarangije Economics muri Meiji University, imwe muri kaminuza zizwi cyane mu Buyapani.

6. Socrates - Medicine


Umwe mu bakinnyi b'ibihe byose ba Brazil, Sócrates, yari umuganga wemewe. Yarangije amasomo y'ubuvuzi muri University of São Paulo mbere y'uko aba icyamamare muri ruhago. Ni yo mpamvu yakundaga kwitwa "Doctor Sócrates."

7. Clarke Carlisle – Business and Professional Studies

Uwahoze akinira Burnley na Queens Park Rangers yari azwi cyane kubera ubwenge bwe. Yarangije amasomo muri Business and Professional Studies, ndetse nyuma aba umwe mu bayobozi b'ishyirahamwe ry'abakinnyi mu Bwongereza.

8. Shaka Hislop – Mechanical Engineering

Uwahoze ari umunyezamu wa Newcastle United na West Ham yabonye impamyabumenyi muri Mechanical Engineering muri Howard University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo gukina ruhago nk'umwuga.

9.Duncan Watmore – Economics

Uwahoze akinira Sunderland na Millwall yabonye impamyabumenyi muri Economics and Business Management muri Newcastle University, ayiga ari na ko akina ruhago yabigize umwuga.

10.Steve Palmer – Mathematics

Uwahoze akinira Watford F.C. na Milton Keynes Dons F.C. yari afite degree ya Mathematics yakuye muri University of Cambridge, imwe muri kaminuza zikomeye cyane ku Isi. Azwi nk'umwe mu bakinnyi ba ruhago bafite amashuri yo ku rwego rwo hejuru.

Abasesenguzi bavuga ko umwuga wa ruhago ushobora kurangira vuba kubera imyaka cyangwa imvune. Ni yo mpamvu bamwe mu bakinnyi bahitamo kwiga kugira ngo bazagire indi myuga nyuma yo guhagarika gukina. Abandi bavuga ko amashuri abafasha gufata imyanzuro myiza, gucunga umutungo no kuyobora ibikorwa byabo.

Nubwo ruhago ari wo wabagize ibyamamare, aba bakinnyi bagaragaje ko amashuri na siporo bishobora kujyana. Impamyabumenyi zabo zagaragaje ko gutsinda mu kibuga bidasaba kureka kwiyungura ubumenyi, kandi ko kwitegura ubuzima nyuma ya ruhago ari ingenzi nk'intsinzi yo mu kibuga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...