Mu 2022, Anicet Etekpo, umukozi ushinzwe umutekano muri Bénin, yahuye n’iki kibazo nyuma yo gukanda ku murongo (link) yahawe kuri Facebook n’umuntu yatekerezaga ko ari inshuti ye.
Uwo murongo wamujyanye ku rubuga rw’uburiganya rwamusabye amakuru ye bwite, harimo n’ajyanye na konti ye ya banki. Byamuteje igihombo gikomeye. Ati: "Uwo murongo wanyerekeje ku rubuga rw’uburiganya rwasabaga amakuru yanjye bwite, harimo n’ajyanye na konti yanjye ya banki."
Etekpo yavuze ko yumvise nta mutekano afite, kuko yari ataramenyera neza ibyago bishobora guterwa no gukoresha internet. Kugeza ubu, abantu bagera kuri miliyari 2,6, bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi, ntibaragerwaho na internet. Biteganyijwe ko abandi bantu hafi miliyari ebyiri bazayigeraho bitarenze mu 2030.
Ibi bishobora gutuma uburiganya bwo kuri internet bwiyongera, cyane cyane ku bantu bataramenyera gutandukanya ubutumwa bw’ukuri n’ubwateguwe n’abajura.
Zeki Turedi, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri CrowdStrike, ikigo gikurikirana ibikorwa by’abajura bo kuri internet, avuga ko ubu bujura bugenda burushaho gutegurwa mu buryo bw’umwuga.
Yagize ati: "Icyo tubona ni uko ibikorwa by'ibyaha bikorerwa kuri internet bigenda birushaho gutegurwa mu buryo bw’umwuga, kandi ababikora bakoresha amahirwe abonetse kugira ngo bunguke."
Ubwenge buhangano bwongereye amayeri y’abajura
Abajura bo kuri internet bakoresha ubwenge buhangano (AI), ubutumwa bw’ibinyoma n’imbuga mpimbano kugira ngo bashuke abantu. Hari abigana amazina y’amabanki n’inzego za Leta, abandi bagakora porogaramu za telefoni zigaragara nk’izisanzwe ariko zirimo uburyo bwo kuneka amakuru y’abazikoresha.
Turedi avuga ko uko ubwenge buhangano bukomeza gutera imbere, ubu bujura bushobora kurushaho gukomera, kuko abajura bashobora gukora amajwi n’amashusho by’ibinyoma bisa n’iby’ukuri.
Yagize ati: "Turateganya ko ibi biziyongera uko abagizi ba nabi bazagenda bahindura amayeri, bakoresha ibikozwe n'ubwenge buhangano n'amashusho cyangwa amajwi by'impimbano."
Aba bajura kandi bakoresha imbuga zihishe kuri internet kugira ngo bahurire hamwe, bategure ubujura ndetse bagurishanye ibikoresho bibafasha kubukora.
Afurika iri mu bice bifite ibyago byinshi
Afurika ni umwe mu migabane ugifite umubare muto w’abaturage bakoresha internet, nubwo ikoreshwa ryayo rikomeje kwiyongera.
Mu bihugu nka Afurika y’Epfo na Seychelles, abayikoresha bagera hafi kuri 80%, mu gihe mu bice bimwe by’icyaro muri Bénin na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakiri benshi batayigeraho.
Raporo ya Interpol igaragaza ko igihombo cyatewe n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga muri Afurika cyiyongereye cyane, kiva kuri miliyoni 192 z’amadolari mu 2024 kigera kuri miliyoni 484 z’amadolari.
Mu gihe abakoresha internet muri Afurika bashobora kwiyongeraho abarenga miliyoni 280 mu myaka ine iri imbere, impuguke zisanga hakenewe ingamba zikomeye zo kubarinda.
Abaturage barasabwa kwigishwa umutekano wo kuri internet
Impuguke zigaragaza ko kurwanya ubu bujura bidakwiye kugarukira ku gufata ababukora gusa, ahubwo hakenewe no kwigisha abantu gukoresha internet mu buryo butekanye.
Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC) watangiye gukoresha ikoranabuhanga rifasha gutahura ibyaha, mu gihe inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye zikomeje guhugura abakozi bashinzwe kubikurikirana.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na wo washyize umutekano w’ikoranabuhanga mu byihutirwa muri gahunda y’iterambere ya Agenda 2063.
Mu Buhinde hashyizweho umurongo wa telefoni utuma abantu bibwe kuri internet batanga amakuru vuba, kugira ngo amafaranga yabo ashobore guhagarikwa binyuze muri banki cyangwa porogaramu zo kwishyurana.
Robert Anderson, washinze Telecom4Good, umuryango ufasha ibindi bigo kubona internet ihendutse kandi itekanye, avuga ko umutekano wo kuri internet ari ikibazo gikomeye. Yagize ati: "Umutekano w'ikoranabuhanga ni ikibazo gikomeye cyane."
Ku rundi ruhande, ibigo by’ikoranabuhanga na byo byatangiye gushyiraho uburyo bwo kurinda abakoresha serivisi zabyo.
Mu 2018, Microsoft yatangije ihuriro rya Cybersecurity Tech Accord, ryahuje ibigo by’ikoranabuhanga bisaga 150 byiyemeje gufatanya kurinda abantu ibitero byo kuri internet.
Google na yo igaragaza ko ifite ibikoresho birimo Google Password Manager, uburyo bwo kugenzura konti mu ntambwe ebyiri (Two-Step Verification) na Passkeys, bifasha abakoresha kurinda konti zabo.
Nubwo izi ngamba zihari, ikibazo gikomeje kuba ukugera ku bantu batangiye gukoresha internet batabanje guhabwa ubumenyi buhagije ku mutekano wayo.
Impuguke zisanga uko internet ikomeza gukwira, ari na ko hakenewe kongera ubukangurambaga, kugira ngo abantu bamenye kugenzura ubutumwa bahabwa, birinde gukanda ku miyoboro batazi kandi ntibihutire gutanga amakuru yabo bwite.
BBC igaragaza ko ikibazo kitakiri ukumenya niba abakoresha internet bashya bazahura n’abajura, ahubwo ari ukumenya niba bazaba bafite ubumenyi buhagije bwo kubatahura no kwirinda uburiganya.
