Abahungu barushije abakobwa gutsinda ibizamini bya Leta ku kigero cya 7.17%

Uburezi - 21/08/2026 10:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Abahungu barushije abakobwa gutsinda ibizamini bya Leta ku kigero cya 7.17%

Nubwo abakobwa ari bo bari benshi mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 20 Kanama 2026, igaragaza ko abahungu ari bo batsinze ku kigero cyo hejuru muri ibyo byiciro byombi.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakandida bari 277,579, mu gihe abakobwa bari bagize 55.56%, naho abahungu bakaba 44.35% by’abakoze ibizamini.

Nubwo abakobwa bari benshi kurusha abahungu, 87.1% by’abakobwa ni bo batsinze, mu gihe 89.59% by’abahungu ari bo batsinze. Ibi bivuze ko abahungu bari imbere y’abakobwa ku gipimo cya 2.49%.

Ikindi kandi, imitsindire y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza uyu mwaka ni 88.21%, aho yiyongereye cyane ugereranyije na 74.6% bari batsinze mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakandida bari 149,015.

Muri bo, abakobwa bari 57.22%, mu gihe abahungu bari 42.70%. Ariko n’aha, abahungu ni bo batsinze ku kigero cyo hejuru. 89.8% by’abahungu ni bo batsinze, mu gihe 82.63% by’abakobwa ari bo batsinze.

Ibi bivuze ko muri iki cyiciro, abahungu barushije abakobwa ku kigero cya 7.17%. Mu banyeshuri bose bakoze iki cyiciro, 85.70% ni bo batsinze, ugereranyije na 84% bari batsinze mu mwaka w’amashuri wabanje.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’umwaka washize.

Ku bijyanye n’icyiciro rusange, yagize ati: “Ufashe abakobwa gusa, 82.63% nibo batsinze, naho ufashe abahungu gusa, 89.8% nibo batsinze ikizamini.”

Yakomeje asobanura ko izamuka ry’imitsindire ritagaragarira gusa ku gipimo rusange, ahubwo ko n’umubare w’abanyeshuri bafite amanota ari munsi ya 50% wagabanutse.

Yatanze urugero rw’abanyeshuri bari bafite amanota ari hagati ya 40% na 50%, avuga ko umwaka ushize bari 40,936, ariko uyu mwaka bakaba baragabanutse bakagera kuri 18,253. Ati: “Abo rero bagabanutse bagiye mu cyiciro kiri hejuru ya 50%.”

Muri rusange, uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 waranzwe n’izamuka ry’intsinzi muri rusange, ariko iyo urebye ku gitsina cy’abanyeshuri, abahungu ni bo baje imbere mu mitsindire nubwo abakobwa ari bo bari benshi mu bakoze ibizamini.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...