Iki
gikorwa cyitabiriwe n’Abahinde benshi batuye mu Rwanda, abikorera, abayobozi mu
nzego zitandukanye ndetse n’abandi bashakaga kumenya byinshi ku muco
n’imibereho y’Abahinde.
Byabaye
ku wa 22 Werurwe 2026 muri Camp Kigali aho muri Leta 28 zigize u Buhinde, 15
muri zo zamuritse imico itandukanye yazo binyuze mu mbyino, indyo, imigenzo
yabo n’ibindi bitandukanye.
Mu
byamuritswe harimo imyambaro ya gakondo, ibiribwa by’umuco w’u Buhinde, imbyino
n’indirimbo gakondo, byose bigamije kugaragaza ubukire bw’umuco w’Abahinde no
gutuma abasura iri murikabikorwa barushaho kuwumenya no kuwishimira.
Ambasaderi
w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko
ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha umuco w’igihugu cye no gukomeza gutsura
umubano hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.
Yagize
ati: “Intego y’iri murikabikorwa ni ukugira ngo tugaragarize Abanyarwanda
n’abandi baba mu Rwanda umuco wacu, ibikorwa byacu n’uburyo dukorana n’abandi
mu guteza imbere umubano n’ubucuruzi.”
Yakomeje
ashimangira ko Abahinde baba mu Rwanda bagira uruhare rukomeye mu iterambere
ry’igihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari, bityo ko ibikorwa
nk’ibi bifasha gukomeza guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye hagati
y’abaturage b’ibihugu byombi.
Abitabiriye
iri murikabikorwa babonye umwanya wo gusura ibicuruzwa bitandukanye
byamurikwaga, gusangira ibiribwa gakondo by’Abahinde ndetse no kwidagadura
binyuze mu mbyino n’indirimbo byagaragazaga umuco w’u Buhinde.
Iri murikabikorwa ryagaragaje ko guhuza abantu baturuka mu mico itandukanye ari imwe mu nzira zifasha guteza imbere kumenyana, gusangira umuco no kongerera imbaraga ubufatanye mu mibereho n’ubukungu hagati y’ibihugu.

Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, yavuze ko intego y'iri murikabikorwa ari ukwereka Abanyarwanda imico itandukanye y'u Buhinde



Leta zitandukanye zo mu Buhinde zerekanye ibyo kurya byaho, imico yaho, imbyino,...
