Abahiguye ibyo bemeye kuri Jay Polly ni bangahe? Jay C na Green P bacyebuye abantu mu ndirimbo -VIDEO

Imyidagaduro - 30/10/2025 7:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Abahiguye ibyo bemeye kuri Jay Polly ni bangahe? Jay C na Green P bacyebuye abantu mu ndirimbo -VIDEO

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gufata indi ntera mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa bufite ishingiro, abaraperi Jay C Ambassador na Green P bongeye kwifashisha injyana ya Hip Hop kugira ngo basobanure ukuri kw’igihe, uburyo abantu babaye abanyabinyoma mu rukundo n’ubushuti.

Indirimbo yabo nshya yitwa ‘No Love’ ni iy’umuraperi Muhire Jean Claude uzwi nka Jay C, afatanyije na Elia Rukundo uzwi nka Green P. Ni indirimbo ifite imirongo yihariye yibutsa abantu guharanira urukundo nyarwo, rutagarukira ku gutakambira abitabye Imana, ahubwo rukubiyemo gukunda “abo turi kumwe”.

Abahiguye ibyo bemeye nyuma y’urupfu rwa Jay Polly ni bangahe?

Jay C asobanura ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku isesengura bakoze ku myitwarire y’abantu muri iki gihe. Avuga ko babonye abantu benshi bakunda umuntu ari uko yapfuye, ariko bakaba baramwirengagije akiriho.

Mu magambo ye, yabwiye InyaRwanda ati “Twararebye tubona abantu bo muri iyi minsi ni abatekamutwe. Abantu bagukunda wapfuye, indi minsi uba wagira ngo nturiho. Uribuka nk’igihe Jay Polly yitabaga Imana, abantu barifotoje, batanga amasezerano y'uko hari ibyo bazakora, none se abahiguye umuhigo ni bangahe? Rero ni uko abantu bateye, twarabacyeburaga."

Aya magambo ye yakiriwe nk’ubutumwa bukomeye, cyane cyane mu bakunzi ba Jay Polly n’abaraperi bagenzi be, kuko byagaragaje icyuho kinini kiri hagati y’amagambo abantu bavuga mu kababaro n’ibikorwa byabo mu buzima busanzwe.

Indirimbo ‘No Love’ irimo ubutumwa bwo gukunda umuntu akiriho, ukamugaragariza ko umwubaha, umushimira, ukamushyigikira mu gihe agihumeka.

Jay C abivuga agira ati “Ubutumwa burimo ni ugukunda abantu bakiriho, ntumwereke urukundo ari uko yapfuye. Hari abakunda kuvuga ngo muhe indabyo ze akiriho, ariko se igihe mutaganiriye mbere, uraza wibaraguza iki kuko yagiye?”

Ubu butumwa bwanditse neza mu njyana ya Hip Hop, busa n’ubusubiza abantu ku murongo – bukabibutsa ko urukundo nyakuri rudakenera amafoto y’ishyingurwa cyangwa amagambo y’ibyiyumviro yo ku mbuga nkoranyambaga.

Jay C asobanura ko ‘No Love’ ari indirimbo ya kabiri kuri Album ye ‘Gen-Z’, izasohoka mu gihe kiri imbere. Avuga ko iyi Album iriho indirimbo zigenewe buri cyiciro cy’abantu: urubyiruko, abakuru n’abato.

Avuga ati “Album yanjye ukuntu imeze, iriho indirimbo zibwira urubyiruko, abakuru, urungano, n’abato. Icyo nayivugaho n’uko ari Album yanjye ya mbere nagombaga gushyiramo imbaraga, ntabwo nari nziko Album ivuna, ariko ndashima Imana ko ari nziza cyane.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Kush Beatz, mu gihe amashusho yayo yateguwe na Cyacyana. Ubu yasohotse mu buryo bwa “Visualizer”, nubwo Jay C avuga ko amashusho nayo ashobora kuzakorwa nyuma.

Jay C na Green P, bombi bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop nyarwanda, bagarutse mu ndirimbo ‘No Love’ nk’abanyabigwi bashaka gukangura amarangamutima y’abantu.

Mu gihe abandi bahanzi bakunda gushyira imbere indirimbo z’imyidagaduro, aba bombi bahisemo kwibutsa abantu uburambe n’agaciro ku rukundo nyarwo.

‘No Love’ ni indirimbo ibaza ibibazo bikomeye kandi ikabisubiza mu buryo bw’umuziki. Ibaza niba koko ugikunda nk’uko ubivuga, cyangwa niba urukundo “rwacu rwarasimbuwe n’inyungu no kwikunda”. 


Jay C agaragaza uburemere bw’ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya “No Love”, yanditswe nk’isomo ku bantu batagikunda mu kuri, ahubwo bagategereza ko umuntu apfa kugira ngo bamugaragarize urukundo

Green P agaragara muri “No Love” nk’ijwi rishya ry’abaraperi bashaka gusubiza agaciro urukundo n’ukuri, mu gihe abantu benshi bagendera ku nyungu zabo bwite 

Ubufatanye bwa Jay C na Green P bugaragaza isura nshya ya Hip Hop nyarwanda – iyubaka, iyigisha kandi itambutsa ubutumwa bufite agaciro karambye mu buzima bw’abantu

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NO LOVE’ YA JAY C NA GREEN P


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...