Uyu
mushinga, uzwi nka Projet Québec-Afrique, ugamije gukoresha umuziki
nk’igisubizo cyo guhuza abantu no kugaragaza urukundo n’ubumwe nk’imbaraga
zishobora guhindura imibereho.
Iyi
ndirimbo yamuritswe ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri
2025, mu muhango wabereye muri Kigali Universe witabiriwe n’abantu mu ngeri
zinyuranye.
Padiri
Cyprien, uhagarariye Projet Québec-Afrique ndetse n’ikigo Institut La Voix des Profondeurs yavuze ko batekereje guhuza abahanzi mu ndirimbo imwe hagamijwe
gushakisha inkunga yo gufasha imiryango ikennye mu byaro.
Yagize
ati “Muri uyu mushinga tugamije ko duhuza abantu batandukanye, mbere na mbere
guhuza abantu bo mu Cyaro no mu Mijyi bakuzuzanya, tugahuza abantu bo mu Rwanda
no mu mahanga bakuzuzanya, tugahuza abakuru' n'abato bakuzuzanya, abishoboye
n'abatishoboye, urubyiruko n'abakuze, ibyo bifite aho bihuriye
n'urukundo."
Asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Padiri Cyprien yavuze mu Ugushyingo 2025
bateganya ko bamwe mu bahanzi nyarwanda bazajya muri Québec mu gihugu cya
Canada, hagamijwe kumurika iyi ndirimbo no gukomeza ibikorwa byo gushakisha
inkunga.
Ati
“Ikindi ni uko mu Ugushyingo 2025 biteganyijwe ko abahanzi bamwe na bamwe
abazabibasha cyangwa se abazabona 'visa' tuzajya muri Quebec muri Canada, naho
noneho hakaba uburyo bwo kuyimurika, no kumurika ibindi bigize iyi ndirimbo
[...] Ariko birateganyijwe, bamwe muri aba bahanzi batangiye no gushaka 'Visa'
abatazifite."
Amafaranga
azava muri uyu mushinga azashorwa mu bikorwa birimo gufasha ivuriro ryo muri
Rutsiro (Poste de Santé), guteza imbere ubuhinzi, kurwanya igwingira n’imirire
mibi, ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Buri
muhanzi nyarwanda wasubiyemo iyi ndirimbo yagaragaje ko bishimiye kuba barahawe
amahirwe yo kwifatanya n’abandi barenga 130 bo muri Canada.
Bwiza
yagize ati “Kwisanga muri uyu mushinga ni ibintu nishimiye. Cyane ko intego yo
gukora kuri uyu mushinga ijyanye no kugira ubumuntu no kugira urukundo.
Gukorana n'abahanzi bagenzi banjye, ndetse no kwisanga ndi gusubiramo indirimbo
nini nk'iyi twese twakuze twumva, byari byiza cyane. Ni ibintu nishimiye kandi
mfata nk'ibidasanzwe."
Bruce
Melodie yavuze ko kuba umuhanzi atari ugukora indirimbo gusa, ahubwo ari no
kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu.
Ati
“Mu buto bwacu twese twarayiririmbye, njyewe numvaga ari n'umunsi wo kubeshya,
ntabwo numvaga naririmba mu ndirimbo nini nk'iyi. Ndishimye cyane, kuba iki
gikorwa twatangiye, tukigejeje aho nibura dushobora kukimurikira abantu.'
Umuhanzikazi
Marina Deborah we yavuze ko yanyuzwe n'intego y'uyu mushinga wagejeje ku
gusubiramo indirimbo “Quand on est en amour” ya Patrick Norman. Avuga ko azi
neza ko umusaruro uzava muri iyi ndirimbo 'uzafasha Abanyarwanda bagenzi bacu'.
Juno
Kizigenza we yavuze ko yakuze akunda iyi ndirimbo cyane n'ubwo atari azi
nyirayo, ndetse ko yatunguwe no kumva bamubwira ko ari umwe mu bahanzi
batoranyijwe bazaririmbamo.
Ati
"Ubwo bambwiraga ko nzaririmba muri iyi ndirimbo, navuze ko ari umugisha
kuri njye, kandi narishimye cyane."
Producer Loader, wabigizemo uruhare mu bijyanye no
gutunganya amajwi, yavuze ko yungukiye byinshi muri uru rugendo.
Yagize ati: “Nakoranye n’abahanzi bacu hano mu
Rwanda ndetse mafatanya na Producer Christian usanzwe akorera indirimbo Celine
Dion. Byari urugendo rw’inyigisho zikomeye.”
Indirimbo
“Quand on est en amour” yahindutse ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’icyizere,
igaragaza uburyo umuziki ushobora gukoreshwa nk’inyungu rusange mu gufasha
abatishoboye.
Uyu
mushinga ukomeje kwerekana ko umuziki urenze kuba umwuga, ahubwo ari igikoresho
cyo guhuza abantu n’isi yose mu bufatanye n’urukundo.

Bruce
Melodie avuga ko yakuze akunda iyi ndirimbo ku buryo ubwo bamubwiraga ko
azayiririmbamo yumvise ari ukubeshya. Ariko yishimiye cyane kuba muri uyu
mushinga

Bwiza
avuga ko kwisanga muri uyu mushinga byamukoze ku mutima. Yishimiye cyane intego
yawo ishingiye ku rukundo n’ubumuntu
Marina
Deborah yanyuzwe n’intego y’uyu mushinga kandi yizeye ko umusaruro uzafasha
Abanyarwanda bagenzi be

Juno
Kizigenza yavuze ko yakuze akunda iyi ndirimbo, kandi kuba yaratoranyijwe ngo
aririmbe, yabibonye nk’umugisha w’umwihariko kuri we
Producer
Loader yumvikanishije ko yungukiye byinshi mu rugendo rwo gufata amajwi, ndetse
no gukorana n’abahanga ku rwego mpuzamahanga
Padiri
Cyprien yasobanuye ko uyu mushinga ugamije guhuza abantu batandukanye, abakuru
n’abato, abishoboye n’abatishoboye, kugirango urukundo n’ubumuntu bigere kuri
bose
Padiri Cyprien yatangaje ko uyu mushinga ugamije gukusanya 2,000,000 CAD [2,090,000,000 Frw]


Abarimo
Producer Loader, Bwiza, Bruce Melodie, Juno Kizigenza, na Marina baririmbye
basubiramo indirimbo ya Patrick Norman

Umunyamakuru wa B&B Kigali Fm, Bayingana David

Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Basile Uwimana

Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yitabiriye umuhango wo kumurika iyi ndirimbo

Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Kate Gustave yagaragaje ko iyi ndirimbo izazamura urwego rw'abahanzi nyarwanda

Aristide Gahunzire wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye, akaba n'umwe mu bashinze Urban Radio

Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Khamiss Sango wayoboye umuhango wo kumurika kumugaragaro indirimbo ya Patrick Norman

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA PATRICK NORMAN ABAHANZI BASUBIYEMO
