Abahanzi nyarwanda bamaze gushyirirwaho inama nkuru y’igihugu ibashinzwe

Cinema - 29/04/2016 6:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi nyarwanda bamaze gushyirirwaho inama nkuru y’igihugu ibashinzwe

Nyuma yo kumara igihe kinini basa n’abatazwi kuri ubu abahanzi nyarwanda mu ngeri zinyuranye bamaze gushyirirwaho inama nkuru y’igihugu y’ abahanzi ibashinzwe (National Arts Council).

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Mata 2016 ku bufatanye bwa MINISPOC n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) bashyizeho inama y’igihugu y’abahanzi. Afungura iyi nama,Dr James Vuningoma, umuyobozi wa RALC yatangaje ko nyuma y’igihe kinini abahanzi nyarwanda batagira aho babarizwa  bafashe umwanzuro wo gushiraho iki kigo kizaba gihuriyemo abahanzi bose muri rusange.

Iki kigo kikaba kije mu rwego rwo kugira ngo kibashe kubahuza no kuba bakorera hamwe nk’abakora umwuga umwe muri rusange ndetse no kubavuganira hanashakirwa hamwe icyabafasha gutera imbere binyuze muri icyo kigo kuko noneho bazaba bazwi nk’abahanzi bafite aho babarizwa.

Nyuma yo gusobanurira abari mu nama itangiza iryo iki kigo akamaro kizabagirira, babyishimiye ndetse bahita banatangira gukora,  aho ku ikubitiro abari aho bashyizeho komite ibahagarariye by’agateganyo nyuma y’igihe gito bakazahamagara inama rusange y’ abahanzi bose dore ko kuri ubu hari hari abahagarariye Federasiyo zitandukanye zihagarariye abahanzi uko ari esheshatu (6).

National Arts Council

Abahanzi b'ingeri zose bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iyi nama y'igihugu y'aahanzi

Urutonde rw’abatorewe kuyobora inama nkuru y’igihugu y’abahanzi  nyarwanda by’agateganyo:

Umuyobozi mukuru (Perezida): Ntihabose Ismael. Ismael niwe usanzwe ayobora urugaga rwa sinema nyarwanda.

Vice perezida: Kibibi Jean de Dieu, waturutse mu rugaga rw’abanyabugeni.

Umunyamabanga: Nyirishema Celestin, wo mu rugaga rw’abanditsi b’ibitabo.

Umubitsi: Dukuzumuremyi Marie Chantal, usanzwe uhagarariye urugaga rw’abanyamideli.

National Arts Council

Ismael Ntihabose wari usanzwe ayobora urugaga nyarwanda rwa sinema niwe watorewe kuyobora iyi nama

Uretse aba batorewe iyi myanya mu buyobozi bukuru bw’iyi nama, muri rusange buri rugaga rwatoye umujyanama wo kuruhagararira mu nama y’igihugu y’abahanzi.

Mu rugagaya rw’abanditsi b’ibitabo hatowe Basengo Louis

Mu rugaga rw’Ubugeni hatowe Birasa Bernard

Mu rugaga rwa Muzika hatowe Mucyo Nicolas

Mu rugaga rw’ikinamico hatowe Jerome Ndamage Migisha

Mu rugaga rw’Imideli hatowe Komezusenge Josette

Mu rugaga rwa sinema hatorwa Harerimana Ahmed

Nyuma y’uko hashyizweho aba bayobozi, bahise bahabwa inshingano bagiye gukora arizo zo gutegura amategeko iyi nama izagenderaho no gushaka  ibyangombwa byayo.

Ben Claude


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...