Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026 mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahanzi basobanuriwe amateka ndetse banashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize uko zavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahanzi barindwi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival izaba mu mpeshyi mu turere turindwi, bose biyemeje ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Davis D yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite umwaka umwe ariko ko yizeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Chriss Eazy yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ataravuka ariko ko azi uburemere bwayo ndetse ko itazasubira ukundi.
Marina Deborah yavuze ko nubwo hari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko basobanuriwe amateka ndetse bakiyemeza ko Jenoside itazasubira ukundi.
Kenny Sol yashimiye abakuru babigishije amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko atazigera yemerera abashaka kuyagoreka bayavuga ukundi.
Bushali yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse asaba abakuru kujya baganiriza abato bakabigisha amateka.
Ross Kana yavuze ko inshingano za buri Munyarwanda by'umwihariko abato ari ukurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi muri MTN, Kwizera Moses yasabye abahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival gukoresha imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: ”Nubwo tumaze kugera ku iterambere, ubutumwa mwatanga uyu munsi bugera ku bantu benshi. Mudufashe mujye ku mbuga nkoranyambaga zanyu uyu munsi.
Nk'uko mwabivuze mujye ku mbuga nkoranyambaga zanyu ndababwiza ukuri ko nimubyandika nk'uko amateka mwayumvise birakwira hose kandi n’urubyiruko rubakurikira rubone ubutumwa mwatanze”.
















David D yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aniyemeza guharanira ko itazongera kuba ukundi



Umuyobozi muri MTN, Kwizera Moses yasabye abahanzi gukoresha imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994





Abahanzi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize uko zavutse






Abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
