Abitabiriye iki gikorwa bazengurutse mu Mujyi wa Huye biruka n’amaguru mbere yo gusoreza imyitozo ngororamubiri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye. Nyuma y’iyi siporo, abahanzi bagiranye ibihe byiza n’abaturage ndetse babasaba kuzitabira igitaramo kizabera muri Stade ya UR-Huye guhera saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu.
Umujyi wa Huye witeguye kwakira iki gitaramo kiraba gifungura ku mugaragaro MTN Iwacu Muzika Festival 2026. Ni igitaramo gitegerejwemo abahanzi bakomeye barimo Davis D, Amalon, Bushali, Chriss Eazy, Marina, Ross Kana, Kenny Sol na Kivumbi King.
Muri gahunda y’uyu mwaka, buri Karere kateganyirijwe kwakira umwe mu bahanzi batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Mu Karere ka Huye hazataramira Platini P, uhagarariye itsinda rya Dream Boyz ryegukanye iri rushanwa.
Ku rundi ruhande, Davis D nawe nawe yaraye ahuye n’abakunzi be mu gikorwa cya Primus Meet & Greet, aho basangiye ibihe byiza, bafatana amafoto ndetse baririmbana zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Micro na Turarenze yakoranye na Ish Kevin.
Mbere y’igitaramo, abahanzi bose bakoze isuzuma ry’ibikoresho n’amajwi (sound check) kugira ngo batange ibyishimo ku bitabira.
Byongeye kandi, umuhanzi Polyvalent, ukomoka mu Karere ka Huye, na we ategerejwe gususurutsa abitabira iki gitaramo, mu rwego rwo guha umwanya impano z’abahanzi bo muri ako Karere.
Abakunzi b’umuziki i Huye no mu turere duturanye nako biteze igitaramo gikomeye kiza kuba gitangiza ku mugaragaro urugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026.




Polyvalent ukomoka i Huye yiteguye gutaramira ab'iwabo muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026
