Ni
ko byagenze mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere
ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026.
Nubwo
abahanzi umunani bose bazamukiye ku rubyiniro batanze ibyishimo, abasesenguzi
batandukanye b'umuziki bahurije ku mazina atatu bavuga ko ari yo yatanze
'performance' yihariye kurusha abandi.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, abanyamakuru bakurikirana umuziki imyaka myinshi barimo
Karemera wa Radio Rwanda, Danny Rururema na Neza Valens Vava wa B&B FM
Kigali, bose bahurije ku bintu bitangaje: nta muntu n'umwe washyize ku mwanya
wa mbere undi utari Chriss Eazy, mu gihe Kenny Sol yabaye uwa kabiri, naho
Bushali aza ku mwanya wa gatatu.
Icyo
bahurizaho ni uko aba bahanzi batatu batatanze indirimbo gusa, ahubwo batanze
igitaramo nyacyo.
Bushali: Umuraperi
wahinduye isura y'urubyiniro
Mu
myaka ishize, Bushali yakunze kuvugwaho kuba umwe mu bahanzi bafite abafana
b'indahemuka. Ariko i Ngoma yongeye kugaragaza ko iyo ageze ku rubyiniro, hari
ikintu gihinduka.
Karemera
wa Radio Rwanda yavuze ko Bushali ari we wamushyize ku mwanya wa gatatu kubera
uburyo yigaruriye urubyiniro kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.
Yagize
ati: "Iyo ageze ku rubyiniro ibintu birahinduka. Ibyo yakoze ntekereza ko
ari inshuro nyinshi aririmbye muri iri serukiramuco, kandi ntekereza ko byatewe
n'indirimbo yaririmbye, yari yahisemo."
Kuri
Karemera, Bushali yabonye amanota 7/10, agaragaza ko nubwo hari abamurushije,
yari mu bahanzi batatu bakomeye kurusha abandi muri icyo gitaramo.
Danny
Rururema nawe ntiyigeze atandukana n'iki gitekerezo. Avuga ko Bushali yakoze
kimwe mu bitaramo bye byiza, cyane cyane bitewe n'uburyo yubatse gahunda ye ku
rubyiniro.
Yagaragaje
ko umuraperi yaririmbye indirimbo 11, ibintu bitari byoroshye, ariko buri
ndirimbo ikakira neza mu bafana.
Ati
“Bushali yagaragaje: guhuza n'abafana; kwitwara neza ku rubyiniro; guhitamo
neza urutonde rw'indirimbo.
Na
Neza Valens Vava wa B&B FM Kigali yavuze ko kimwe mu byamutunguye ari
imbaraga Bushali yakoresheje.
Yanashimye uburyo yongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma agafatanya na Davis D kuririmba "Bermuda", ibintu byarushijeho kongera ibyishimo mu bafana.
Kenny Sol: Umuziki
wizewe, ijwi rituje n'ubunyamwuga bwigaragaza
Niba
hari umuhanzi wakomeje gushimwa n'abasesenguzi kubera uburyo akora ibintu asa
n'utekanye ariko bikagera ku mutima w'abafana, ni Kenny Sol.
Karemera
yavuze ko yamushyize ku mwanya wa kabiri kubera ubuhanga bwe bwo guhuza
ubumenyi n'impano.
Yakomeje
avuga ko Kenny Sol yamwemeje kuva yatangira kugeza asoje.
Karemera
yamuhaye amanota 8/10, agaragaza ko yari hafi cyane y'umwanya wa mbere.
Danny
Rururema nawe yemeza ko Kenny Sol yakoze igitaramo gikomeye.
Nubwo
yaririmbye indirimbo zirindwi gusa, yavuze ko uburyo yazikurikiranyije bwatumye
igitaramo cye kirushaho kuryohera abafana.
By'umwihariko,
indirimbo "Igitangaza" yavuze ko yazamuye amarangamutima y'abafana,
naho asoza na "Haje Gushya", ibintu byatumye asoza abantu bagifite
ubushake bwo gukomeza kumureba.
Na Neza Valens Vava asanga Kenny Sol ari umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana ko ubuhanga bwo kuririmba ‘live’ n'uburyo bwo kuganiriza abafana ari kimwe mu bimugira umuhanzi udasanzwe.
Chriss Eazy: Ysoje
igitaramo asiga abafana batarashira inyota
Mu
gihe Bushali na Kenny Sol bashimwe cyane, hari izina rimwe ritigeze rivugwaho impaka
hagati y'abasesenguzi bose. Ni Chriss Eazy.
Uyu
muhanzi ni we wasoje igitaramo cya Ngoma, kandi uko bigaragara, gusoza ntabwo
byari amahirwe gusa, ahubwo yanabigaragarije ku rubyiniro.
Karemera
yavuze ko nta gushidikanya kuri we.
Ati
"Wabyanga wabyemera arakunzwe, ni umuntu watoranyijwe n'abafana. Niko
byagenda kose, iyo agiye ku rubyiniro biramworohera. Ntabwo avunika, ijambo ku
rindi aririmbana n'abafana."
Uyu
munyamakuru yamuhaye amanota 9/10, ari yo manota menshi yatanze muri iri sesengura.
Danny
Rururema nawe yavuze ko Chriss Eazy yerekanye imbaraga zidasanzwe.
Yashimangiye
ko ataririmbye indirimbo nyinshi gusa, ahubwo ko hafi ya zose abafana
baziririmbanye nawe kuva zitangiye kugeza zirangiye.
Ku
ruhande rwa Neza Valens Vava, yavuze ko icyo yashimye cyane ari urwego rwa ‘performance’
ya Chriss Eazy.
Ati
"Performance ye iri ku rwego rwo hejuru cyane. Yakoresheje imbaraga
nyinshi, ariko kandi abantu bamwakiriye mu buryo butunguranye."
Mu yandi magambo, Chriss Eazy ntiyasoje igitaramo gusa, ahubwo yasize yerekanye impamvu ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe.
Iyo abasesenguzi
bahuriza ku mazina amwe, haba hari ubutumwa
Mu
muziki, ibitekerezo ntibihora bisa. Hari igihe umuhanzi ushimwa n'umuntu umwe atashimwa
n'undi bitewe n'uburyo buri wese asesengura.
Ariko
ku gitaramo cya Ngoma, ibintu byagenze mu buryo budasanzwe.
Abasesenguzi
batatu batandukanye, bakomoka mu bitangazamakuru bitandukanye kandi bafite
uburambe mu gukurikirana imyidagaduro, bose bahurije ku rutonde rumwe:
Chriss
Eazy ku mwanya wa mbere;
Kenny
Sol ku mwanya wa kabiri;
Bushali
ku mwanya wa gatatu.
Ibi
bigaragaza ko aba bahanzi batatu batashimishije abafana gusa, ahubwo bananyuze
abakurikiranira hafi ubuhanzi, bareba ibintu birenze gukundwa kw'indirimbo.
Iserukiramuco
rigikomeje kuzenguruka igihugu
MTN
Iwacu Muzika Festival 2026 iracyakomeje urugendo rwayo mu mijyi irindwi y'u
Rwanda, aho izasozwa ku wa 1 Kanama 2026.
Iri
serukiramuco ritegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN
Rwanda, rikaba rimaze kuba kimwe mu bitaramo bikomeye byegereza Abanyarwanda
abahanzi bakunzwe hirya no hino mu gihugu.
Uyu
mwaka ryahurije hamwe Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Davis D,
Bushali, Kenny Sol na Chriss Eazy.
Byongeye
kandi, buri mujyi ukomeza guhabwa umwihariko wo kwakira umwe mu bahanzi batwaye
irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), hakanahabwa umwanya abahanzi
bo mu turere n'abahanzi bafite ubumuga, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere
impano nyarwanda.
Nubwo urugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival rugikomeje, igitaramo cya Ngoma cyasize ubutumwa bukomeye: kuri uyu munsi, mu maso y'abasesenguzi batandukanye, Chriss Eazy, Kenny Sol na Bushali ni bo batanze 'performance' yasigaye ivugisha benshi.