Abahanzi batanu basabye gukorana na 1:55 AM binyuze mu masezerano mashya- VIDEO

Imyidagaduro - 13/08/2025 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi batanu basabye gukorana na 1:55 AM binyuze mu masezerano mashya- VIDEO

Sosiyete y’imiziki ya 1:55 AM yatangaje ko imaze kwakira ubusabe bw’abahanzi batanu bashaka gukorana nayo binyuze mu bwoko bushya bw’amasezerano buzwi nka “Standard Recording Deal.”

Aya masezerano atandukanye n’ayo bari basanzwe bakoresha, kuko ashingiye ku buryo umuhanzi ahabwa ubufasha mu mishinga ye yihariye, ariko ntabe ari mu murongo wa “Label” ijyana umuhanzi ku rwego rwose rw’umwuga ku kigero cya 100%.

Tuyitakire Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri 1:55 AM, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo aya masezerano mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kugera ku bahanzi benshi, cyane cyane abashaka gukorana na bo ku mishinga y’igihe gito cyangwa yihariye.

Yagize ati “Mbere twakoreshaga amasezerano ya ‘360 Degree’ aho ‘Label’ ifata umuhanzi ku rugero rwose, ariko ubu twashyizeho Standard Recording — uburyo bukoreshwa cyane n’amazu akomeye ku isi. Umuhanzi araza akatubwira ati: ‘Mfite Album nshaka gukora, nkayandika, nkayisohora kandi nkayimenyekanisha ku buryo runaka.’ Tugirana ibiganiro, tugenzura ibyo akeneye, hanyuma tukamuha ubufasha.”

Joshua yasobanuye ko mu bufasha buhabwa umuhanzi hashobora kubamo kugura indirimbo, kwishyura amafaranga yo kuyifatira amajwi ku mukozi yihitiyemo, gukora amashusho, ndetse no kwishyurira ibikorwa byo kumenyekanisha. Ibyo byose bikorwa mu gihe ibyo bumvikanye bitarangiye, Album ikaba igifitwe na 1:55 AM.

Inyungu ya 1:55 AM izava mu mafaranga yinjira avuye mu bihangano, mu bitaramo umuhanzi azatumirwamo, n’ibindi bikorwa ‘Label’ izaba yaragizemo uruhare.

Gusa Joshua yagarutse ku kuba buri mushinga uzashingira ku biganiro hagati y’impande zombi, hagashyirwaho imipaka ku bihangano umuhanzi yemerewe cyangwa atemerewe kuririmba.

Yagize ati: “N’ubwo ari uko bimeze, turasaba abahanzi gusinya amasezerano bayasomye neza kandi bayasobanukiwe. Kugeza ubu, nibura abahanzi batanu bamaze gutangira ibiganiro na twe muri ubu buryo bushya. Igisigaye ni ugusoza ibiganiro no gusinya.”

Joshua yemeza ko aya masezerano azafungura amahirwe mashya ku bahanzi bashaka gukora umushinga runaka mu buryo bw’umwuga, bakarushaho kwinjira ku isoko mpuzamahanga.

1. Standard Recording Deal

Igitekerezo nyamukuru: Label (uruganda rw’imiziki) ifasha umuhanzi ku mushinga runaka cyangwa igice runaka cy’ubuhanzi bwe, ariko ntifate uburenganzira bwose ku kazi ke kose.

Ibyo Label ikora: Kugura indirimbo cyangwa kuyishyiramo amafaranga yo kuyikora. Kwishyura studio session (gufatira amajwi ku mukozi/producer watoranijwe). Kwishyura amashusho (music video). Gushyiramo amafaranga mu kumenyekanisha indirimbo cyangwa album (promotion/marketing).

Ibyo umuhanzi agumana: Umuhanzi agumana uburenganzira ku bindi bihangano bye bitari ibyo muri uwo mushinga. Afite ubwigenge mu yindi mishinga atari iyo bagiranye.

Uburenganzira bwa Label: Ifite uburenganzira ku bihangano bifashijwemo kugeza igihe ibyo bumvikanye birangiye (urugero: igihe cyo gukuramo amafaranga yakoreshejwe +(wongeyeho) inyungu runaka).

Imiterere y’inyungu:Inyungu zisanzwe ziva mu byo Label yagizemo uruhare (indirimbo, album, ibitaramo bijyanye na byo).Nyuma y’uko ibyo bumvikanye birangiye, uburenganzira busubira ku muhanzi.

2.360 Degrees Deal

Ni amasezerano ya kera asanzwe akoreshwa n’amazu menshi y’imiziki, kandi yari asanzwe na 1:55 AM mbere yo guhindura politiki.

Igitekerezo nyamukuru: Label ifata inshingano zose z’umuhanzi ku rugero rwa 100%, ikaba ifite uburenganzira ku bikorwa byose bye by’ubuhanzi mu gihe cyose amasezerano akiriho.

Ibyo Label ikora: Kumenyekanisha umuhanzi mu buryo bwagutse. Kwishyurira indirimbo zose, studio, amashusho, ibitaramo, urugendo rwose rw’ubuhanzi, no gucunga imishinga yose y’umuhanzi.

Uburenganzira bwa Label: Ifata igice kinini (cyangwa kinini cyane) cy’amafaranga ava mu bihangano byose, ibitaramo byose, ibikorwa byo kwamamaza (endorsements), ndetse no mu yindi mishinga umuhanzi akora igihe amasezerano akiriho.

Ubusanzwe umuhanzi agumana: Amasezerano amwemerera umushahara cyangwa ijanisha rito rituruka ku mafaranga yose yinjijwe n’ibikorwa byose bye. Nta bwigenge ku yindi mishinga y’ubuhanzi atavuganye na Label.

Mu magambo yoroshye: Standard Recording Deal ni nko gukodesha

‘Label’ nk’umufatanyabikorwa ku mushinga umwe. Ni mu gihe ‘360 Degrees Deal’ ni ugukorana na Label ku buzima bwawe bwose bw’ubuhanzi mu gihe amasezerano akiriho.


Tuyitakire Joshua ushinzwe itangazamakuru muri 1:55Am, yavuze ko abahanzi batanu bamaze gusaba no gukorana n’iyi sosiyete binyuze mu masezerano ya ‘Standard Recording Deal’ 


Kugeza ubu, sosiyete ya 1:55 AM ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie uherutse gushyira hanze Album ‘Colorful Generations’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TUYITAKIRE JOSHUA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...