Abahanzi bashya bo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda

Imyidagaduro - 10/07/2026 1:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi bashya bo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda

Hari abahanzi bakomeje kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zigezweho, ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, ibintu bituma benshi bababona nk'icyizere cy'umuziki nyarwanda mu myaka iri imbere ndetse no kuruhando mpuzamahanga.

Uruganda rw'umuziki nyarwanda rukomeje kwakira impano nshya zifite ubushobozi bwo kwagura urwego rw'uyu muziki imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe bamwe mu bahanzi basanzwe bafite amazina akomeye bakomeje gukora, hari n'abandi bakizamuka bakomeje gukora ibihangano bitanga icyizere mu muziki nyarwanda.

Bamwe mu bahanzi bari kwigaragaza nk'icyizere cy'umuziki nyarwanda:

Chacha Imfurikeye

Chacha Imfurikeye ni umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukora injyana ya Afro-fusion, aho avanga umuziki gakondo wa Afurika n'uw'iki gihe. Azwiho ijwi rirangwa n'ituze ndetse n'ubutumwa bukora ku mutima wa benshi.

Mu ndirimbo yamenyekanyemo cyane harimo Intashyo yakoranye na Fox Makare na Nshuti Yanjye yakoranye na Bill Ruzima.

Zuba Ray

Zuba Ray, amazina ye nyakuri akaba Soleil Uwase Irahari, ni umuhanzikazi ukora injyana zirimo R&B na Afropop. Yarangije amasomo ye mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo mbere yo kwinjira muri Kina Music muri Nzeri 2024.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo Igisabo, Everyday na Utuntu, zikomeje kumwubakira izina mu muziki nyarwanda.

Chiboo

Chiboo yatangiye gukunda no gukora umuziki akiri muto. Yakomeje kwigaragaza binyuze mu bihangano bye, aho indirimbo Mbali na Okipe ari zo zamuhesheje kumenyekana cyane.

Yakomeje gukora n'ibindi bihangano bitandukanye byatumye aba umwe mu bahanzi bahagaze neza mu mibare y'indirimbo zarebwe cyane kuri YouTube, dore ko amaze kugira amashusho y'indirimbo enye zarebwe n'abarenga miliyoni imwe mu gihe gito amaze mu muziki, bituma aba umwe mu batanga icyizere mu muziki nyarwanda.

Olimah

Olimah ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo uzwiho injyana zirimo Afrobeats na Reggaeton, akazihuza n'ubutumwa bushingiye ku buzima bwa buri munsi.

Yatangiye urugendo rwe rwa muziki akiri muto, asohora indirimbo ye ya mbere Manila mu 2021, nyuma iza kujya kuri EP ye ya mbere yise 20's, yasohotse mu 2024. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Aah na Pretty Gir

Utah Nice

Utah Nice ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka ku muvuduko uri hejuru. Azwiho gukora indirimbo ziganjemo Afrobeat. Yamamaye binyuze mu ndirimbo zirimo Single ndetse na MY MiND yakoranye na Chriss Eazy.

Rlutta

Rlutta ni umuhanzikazi wavukiye muri Tanzania ariko ukorera umuziki mu Rwanda. Akora injyana zirimo R&B, Afro R&B na Afro-pop, aho azivanga n'amagambo yanditse mu ndimi zitandukanye.

Mu ndirimbo yamenyekanyemo harimo Umeze Bon na C'est Comme Ça, zatumye aba icyimenya bose.

OnlyLamah

OnlyLamah ni umuririmbyi nyarwanda uhuza Afrobeat n'inkuru zishingiye ku buzima bwa buri munsi. Azwiho indirimbo zuzuyemo amarangamutima. Mu ndirimbo ze zizwi harimo Crazy How na Kadabra, zakomeje kumwubakira izina mu muziki nyarwanda.

Nubwo aba bahanzi bakiri mu rugendo rwo kubaka amazina yabo, ibikorwa bakomeje gukora n'uburyo babikora byakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, ndetse bigakundwa nk'uko bigaragarira mu mibare yo ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ibi bigaragaza ko bashobora kuzaba bamwe mu bazagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda mu myaka iri imbere no ku rwego mpuzamahanga.

Chiboo ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza neza mu muziki nyarwanda

Utah Nice akomeje kwandika amateka binyuze mu ndirimbo akora ndetse n'izo akorana n'abandi bahanzi

Ruta ni umwe mu bahanzikazi batanga icyizere


Olimah ufite impano idasanzwe mu myandikire ndetse n'ijwi ridasanzwe


Chacha Imfurikeye ari mu bahanzi bakomeje kwerekana impano idasanzwe mu muziki nyarwanda

Zuba Ray akomeje kwigaragaza nk'umwe mu bahanzikazi bafite icyerekezo cyiza mu muziki nyarwanda

Lamah akomeje kugaragaza umwihariko we mu muziki binyuze mu ijwi rye n'ibihangano bikora ku mitima ya benshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...