Ni
ibikorwa byatangiye kuva tariki 27 Mata 2026, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu
wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026 ari bwo aba bahanzi bagaruka mu Rwanda nyuma
y’iminsi bari bamaze muri iki gihugu cy’u Budage.
Iri
serukiramuco ryahuje urubyiruko rw’abahanzi bo mu bihugu birimo Finland,
Poland, u Rwanda, u Budage n’ibindi, hagamijwe kwimakaza amahoro n’ubwiyunge
binyuze mu muziki ndetse no gusangizanya umuco wa buri gihugu.
Ryabereye
mu Mujyi wa Bremen City Shot mu Budage, aho aba bahanzi bakoze ibikorwa
bitandukanye birimo amahugurwa, ibiganiro ndetse no guhanga indirimbo zifite
ubutumwa bw’amahoro.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Esther Niyifasha yavuze ko uru rugendo rwari
urw’amasomo n’ubusabane hagati y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, ariko
rukaba rwaribanze cyane ku gukoresha umuziki nk’intwaro yo kubaka amahoro.
Yagize
ati: “Navuga ko rwari urugendo shuri, ariko habayeho no kuduhugura mu bijyanye
n’umuziki nk’intego ya ‘Make Music Not War’. Ni ibiganiro bijyanye no
kubungabunga amahoro no kurwanya intambara dukoresheje umuziki nk’abahanzi.
Twize uburyo twakora umuziki ugatanga ubutumwa bw’amahoro ku Isi.”
Uyu
mukirigitananga yavuze kandi ko batumiwe muri iki gikorwa banyuze muri
L’Espace, ikigo gisanzwe gifasha abahanzi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye
birimo gutunganya ibitaramo no gushyigikira imishinga y’abahanzi.
Iri
serukiramuco ryiswe “Make Music. Not War”, ritegurwa hagamijwe guhuza
urubyiruko rw’abahanzi bakomoka mu bice byagiye bigirwaho ingaruka
n’amakimbirane cyangwa intambara, kugira ngo bahurire hamwe bakoreshe impano
zabo mu gutanga ubutumwa bw’amahoro n’icyizere.
Abitabiriye
iki gikorwa ntibakora nk’amatsinda y’ibihugu byabo gusa, ahubwo bashyirwa mu
matsinda mashya y’umuziki arimo Pop, Rock, Jazz ndetse na World Music.
Bafatanyiriza
hamwe guhanga indirimbo nshya zivuga ku mahoro, ubucuti n’ubwiyunge, ndetse
bakongera gukora mu buryo bushya indirimbo z’umuco za buri gihugu.
Binyuze
mu mahugurwa n’ibiganiro bya buri munsi, aba bahanzi baganiriye ku mateka
y’amakimbirane, kubaka ubwiyunge ndetse no gukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo
guhindura Isi binyuze mu butumwa bwiza.
Abategura
iri serukiramuco bavuga ko kuva mu 2015, “Make Music. Not War” ryabaye
umuyoboro uhuza urubyiruko rw’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye,
bagahurira ku ndimi z’umuziki nk’uburyo bwo kubaka amahoro arambye no guteza
imbere ubucuti hagati y’abaturage bo ku Isi.

Esther
Niyifasha, Kenny Mirasano na bagenzi babo baserukiye u Rwanda mu Budage,
bifatanya n’urubyiruko rw’abahanzi bo ku Isi mu gukoresha umuziki nk’ikiraro
cy’amahoro n’ubwiyunge
