Abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel bahuriye mu ndirimbo “Tweguye Inanga” - VIDEO

Iyobokamana - 14/08/2026 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel bahuriye mu ndirimbo “Tweguye Inanga” - VIDEO

Abahanzi Nyarwanda bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Aimé Uwimana, Christian Irimbere, Papi Clever, Patrick & Tracy, Bosco Nshuti, Tonzi, Aline Gahongayire, Gabi Kamanzi, Trésor na Josh Ishimwe, bahuriye mu ndirimbo nshya yitwa “Tweguye Inanga”, igamije gushimira Imana ku byo yakoze mu Rwanda no mu buzima bw’Abanyarwanda.

“Tweguye Inanga” yanditswe na Aimé Uwimana, akaba ari na we utangira aririmba asaba Imana kwakira ishimwe ry’Abanyarwanda. Aterura agira ati: “Mana Rurema wahanze u Rwanda, dore twaje kugutaramira.”

Muri iyi ndirimbo, abahanzi bagenda basimburana, buri umwe agatanga ubutumwa bw’ishimwe, nyuma bakagira n’igitero bahuriramo bose. Bati: “Wowe wadukunze ukaturema, twaje kukuvuga imyato. Shimwa Rugira, ni wowe twagize amateka aba mashya. Watwandikiye inkuru nshya, uduha ubuzima bushya, utwagurira amarembo, turashima.”

Nyuma y’aya magambo, abahanzi bose bahurira mu gitero cy’amajwi menshi, baririmba bati: Tweguye inanga, Ntituzazitura ukundi, Twahagurukanye amashimwe adasaza, Kugeza imvi zibaye uruyenzi. Amashimwe yawe azahora ku mitima yacu, N’abazadukomokaho tuzababwira, Iby’imirimo n’ibitangaza wakoze, Dusigasire iryo shimwe.”

Mu bindi bice by’iyi ndirimbo, abahanzi bagaragaza ko imyaka ishize ari myinshi kandi ko Abanyarwanda bamaze kubona byinshi, bakabishingiraho bashimira Imana.

Bararirimba bati: “Imyaka ibaye myinshi, Natwe twabonye byinshi, Abanyarwanda turabahamya, Yuko ugira neza, wuzuye imbabazi. Dufite inkuru nziza yo gusiga imusozi.”

Aline Gahongayire na we agaragara muri iyi ndirimbo, aho aririmba ku nshingano Abanyarwanda bafite zo gusigira abazabakomokaho umurage w’ishimwe. Agira ati: “Dufitiye umurage abazadukomokaho.”

Indirimbo ikomeza igaragaza ko Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira Imana, cyane cyane ku buzima bushya, amahirwe n’iterambere byagiye biboneka mu myaka ishize.

Mu kindi gitero cy’iyi ndirimbo, bararirimba bati: “Watwandikiye inkuru nshya, Uduha ubuzima bushya, Utwagurira amarembo, turashima.”

Muri iki gihangano kandi harimo igice kijyanye n’amashimwe Rwanda ifite, aho Josh Ishimwe atangira agira ati: “Rwanda nshima Imana,” abandi bahanzi bakamwunganira mu majwi yabo, bakongera bati: “Rwanda nshima Imana.”

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana ku byo yakoze, aho amashusho yayo agaragaza ibice bitandukanye by’u Rwanda ndetse n’ibikorwa remezo byagezweho.

Mu mashusho hagaragaramo ahantu n’ibikorwa bitandukanye birimo Stade Amahoro, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Akagera National Park, Kigali Convention Centre, umuco Nyarwanda ugaragazwa mu myambarire, abakirizi n’abakaraza bakoma ingoma, Akarere ka Rubavu ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Ibi bice bigaragaza isura y’u Rwanda rw’iki gihe, by’umwihariko iterambere, isuku, umutekano n’umuco Nyarwanda. “Tweguye Inanga” ihuza abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Buri wese agira uruhare mu gutanga ubutumwa bw’ishimwe, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Aime Uwimana ni we wanditse indirimbo "Tweguye Inanga"

REBA INDIRIMBO NSHYA "TWEGUYE INANGA" YAHURIJWEMO ABAHANZI BAKOMEYE MURI GOSPEL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...