Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo gukusanya no gusaranganya amafaranga atangwa n’abakoresha ibihangano birengerwa n’uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho.
Ibi biteganywa n’Iteka rya Minisitiri n°001/MOYA/2026 ryo ku wa 8 Nzeri 2026 rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo by’uruhushya biva mu kubyaza umusaruro uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho.
Iri teka ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 9 Nzeri 2026, rigamije gutuma abafite uburenganzira ku bihangano bahabwa igihembo gikwiye, mu gihe abakoresha ibyo bihangano babikoresha mu buryo bwemewe n’amategeko.
70% by’amafaranga azajya ku bafite uburenganzira
Mu ngingo ya 35 y’iri teka, hagaragazwa uko amafaranga y’uruhushya azajya asaranganywa nyuma yo gukusanywa.
70% by’amafaranga yose yakusanyijwe azajya ahabwa abafite uburenganzira ku bihangano.
20% azajya akoreshwa mu kwishyura ibijyanye n’ibikorwa n’imiyoborere by’urwego rw’imicungire ihuriweho, mu gihe 10% azagenerwa guteza imbere urwego ndangamuco n’urw’ubuhanzi.
Iri teka riteganya ko amafaranga agenewe abafite uburenganzira azasaranganywa hashingiwe ku buryo igihangano cyakoreshejwe, imiterere yacyo n’ingano y’imikoreshereze yacyo.
Amafaranga azajya asaranganywa kabiri mu mwaka
Ubuyobozi bubifitiye ububasha buzajya busaranganya amafaranga y’uruhushya yakusanyijwe ku bafite uburenganzira kabiri mu mwaka, cyangwa mu kindi gihe cyagenwa igihe bibaye ngombwa.
Mu kugena umugabane wa buri mufite uburenganzira, hazitabwa ku ikoreshwa nyaryo ry’igihangano nk’uko ryatangajwe n’uwagikoresheje. Hazitabwa kandi ku miterere y’igihangano ndetse n’ingano y’imikoreshereze yacyo.
Abakoresha ibihangano bagomba kubanza kubona uruhushya
Iteka rishya riteganya ko umuntu, itsinda cyangwa ikigo gishaka kubyaza umusaruro igihangano kirengerwa n’uburenganzira bw’umuhanzi kigomba kubanza gusaba uruhushya.
Ubyaza umusaruro igihangano asabwa kuzuza ifishi yabugenewe igenwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Nyuma yo gusuzuma ubusabe, uruhushya rutangwa nyuma y’uko ugiye gukoresha igihangano amaze kwishyura amafaranga y’uruhushya hakurikijwe ibiciro byemejwe.
Uhabwa uruhushya kandi asabwa kurumanika ahantu hagaragara, habonwa byoroshye kandi hagerwa na rubanda.
Igipimo cy’ibiciro kizajya gishyirwaho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha bumaze kugisha inama Komite Ngishwanama y’Imicungire Ihuriweho.
Radiyo, televiziyo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro biri muri gahunda
Iri teka rigaragaza uburyo bwinshi bwo kubyaza umusaruro ibihangano bushobora gutangirwa uruhushya.
Harimo gusakaza ibihangano kuri televiziyo na radiyo, serivisi zo gutambutsa amajwi n’amashusho kuri murandasi, ibitaramo, iserukiramuco, gucuranga indirimbo ahantu hahurira abantu benshi, gukoresha ibihangano mu kwamamaza no mu bikorwa by’ubucuruzi.
Harimo kandi gukoresha ibihangano mu ndege, muri gariyamoshi, mu bwato no mu binyabiziga, ndetse no mu bigo bitwara abantu, ku bibuga by’indege, muri gare no ku byambu.
Ku ikoranabuhanga, iri teka rivuga ko ibihangano bishobora gukoreshwa ku mbuga zitambutsa indirimbo n’amashusho, muri porogaramu ngendanwa, imikino ndetse na serivisi zo guhanahana ibihangano.
Abatari abanyamuryango na bo bashobora kubarirwa muri iyi gahunda
Iteka rishyiraho ihame ry’imicungire ihuriweho yagutse y’uburenganzira bw’umuhanzi.
Ibi bivuze ko ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora gucunga uburenganzira, gutanga impushya no gukusanya amafaranga mu izina ry’abafite uburenganzira, hatitawe ku kuba ari abanyamuryango b’urwego rw’imicungire ihuriweho cyangwa atari bo.
Iri hame rishobora gukoreshwa cyane cyane mu bikorwa aho gutanga uruhushya ruhuriweho bishingiye ku mategeko cyangwa ku mikorere y’inganda, harimo gusakaza ibihangano, kubikinira mu ruhame no kubikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hashyizweho Komite izagira uruhare mu micungire y’amafaranga
Iteka rishya ryashyizeho Komite Ngishwanama y’Imicungire Ihuriweho, izagira uruhare mu gutanga inama ku bijyanye n’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo by’uruhushya.
Komite igizwe n’abantu nibura barindwi, aho 70% bagomba kuba bahagarariye abafite uburenganzira baturuka mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi.
30% basigaye bahagararire inzego za Leta, iz’abikorera n’impuzamiryango ihagarariye ubuhanzi.
Mu gushyiraho abagize iyi Komite, ihame ry’uburinganire rigomba kwitabwaho, aho nibura 30% by’abayigize bagomba kuba abagore.
Manda y’abagize Komite ni imyaka itatu, ishobora kongerwa inshuro imwe.
Abahanzi bazajya babona amakuru ku mafaranga yabo
Ubuyobozi bubifitiye ububasha busabwa kubika amakuru y’ukuri y’amafaranga y’uruhushya yakusanyijwe n’ayasaranganyijwe.
Buri mufite uburenganzira kandi agomba guhabwa raporo isobanura amafaranga y’uruhushya yagenewe, hashingiwe ku mikoreshereze y’igihangano cye.
Ibi bigamije gutuma abafite uburenganzira babasha gukurikirana amafaranga akomoka ku ikoreshwa ry’ibihangano byabo.
Leta n’amadini bifite umwihariko ku bikorwa bidaharanira inyungu
Iteka kandi rigena uko ibihangano bikoreshwa mu mihango ya Leta n’iy’idini.
Gukoresha amajwi yafashwe ku byuma byabugenewe cyangwa ibihangano mu mihango ya Leta itagamije inyungu ntibishyurirwa ibihembo by’uruhushya. Ibi kandi bireba imihango y’idini itagamije inyungu.
Icyakora, iyo ibihangano bikoreshwa muri iyo mihango n’undi muntu cyangwa itsinda ritabarizwa muri iryo dini, kandi ikoreshwa rikaba riri mu ruhame nk’uko iri teka ribiteganya, hashobora gukenerwa uruhushya no kwishyura ibihembo by’uruhushya.
Ushobora kwamburwa uruhushya rwo gukoresha igihangano
Ubuyobozi bubifitiye ububasha bufite ububasha bwo kwambura ubyaza umusaruro igihangano uburenganzira bwo kugikoresha mu gihe atakoresheje igihangano mu buryo bwubahiriza ibisabwa.
Ibi bishobora kubaho iyo yananiwe kwishyura ibihembo by’uruhushya cyangwa amafaranga y’uburenganzira bw’umuhanzi ateganywa n’amategeko n’igipimo cy’ibiciro.
Ushobora kandi kwamburwa ubwo burenganzira iyo yananiwe gutanga ingwate ihagije yo kwishyura amafaranga y’uburenganzira bw’umuhanzi igihe isabwa.
Abagenzuzi bazajya bakurikirana ikoreshwa ry’ibihangano
Ubuyobozi bubifitiye ububasha buzashyiraho abagenzuzi bafite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’iri teka mu Gihugu hose. Umugenzuzi azajya akurikirana niba umuntu cyangwa ikigo gikoresha igihangano kirengerwa n’uburenganzira bw’umuhanzi gifite uruhushya.
Iyo asanze igihangano gikoreshwa nta burenganzira, azatanga raporo yanditse ku buyobozi bubifitiye ububasha ndetse kopi igahabwa urwego rufite ubugenzacyaha mu nshingano kugira ngo iperereza rikorwe.
Iri teka rya Minisitiri n°001/MOYA/2026 ryashyizweho umukono na Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ku wa 8 Nzeri 2026.
Ryemejwe kandi ribonwa ndetse rishyirwaho Ikirango cya Repubulika na Dr Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku wa 9 Nzeri 2026, umunsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
