Abahanzi 9 basize banditse amateka i Huye muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Imyidagaduro - 20/06/2026 10:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi 9 basize banditse amateka i Huye muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026

I Huye, kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyasize amateka, aho abahanzi batandukanye batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bitabiriye ari benshi.

Igitaramo cyatangijwe na Amalon, waje ku rubyiniro nk’umuhanzi wa mbere. Yishimiwe cyane n’abafana be, bafatanya kuririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo Delira, Impanga, Impunzi n’izindi, bituma atangiza neza igitaramo.


Hakurikiyeho Ross Kana, wagaragaje ubuhanga bwe nk’umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika. Yasusurukije imbaga y’abantu bari bitabiriye binyuze mu ndirimbo nka Molela, Mami, Sesa n’izindi zitandukanye.

Nyuma ye, ku rubyiniro hagaragaye Kivumbi King, umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana ya Hip Hop. Yatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo ze zirimo Kiri gute, Pull Up ndetse na Yarampaye, asiga abafana be banyuzwe n’ibihangano yari yabateguriye.

Marina na we yagaragaye mu isura nshya mu myambarire yihariye, akomeza gususurutsa abafana ashimangira ko ari umwe mu bahanzi bakomeje gutera imbere muri iri serukiramuco ry’umuziki.

Mu buryo bwatungiye imbaga yabari bitabiriye igitaramo, DJ Phil Peter yinjiye kurubyiniro afatanya na Marina Deborah, mu gukora amateka baririmbana indirimbo bahuriyemo nka Bimpame na Agafoto, bituma igitaramo kirushaho kuryoha.

Kenny Sol yishimiwe cyane n’ibihumbi by’abari bitabiriye iki gitaramo, binyuze mu ndirimbo zirimo Haso, Ikinyafu, Joli, Phenomena n’izindi zitandukanye.

Umuraperi Bushali yagiye ku rubyiniro ari uwa gatandatu aririmba indirimbo zirimo Kamwe yakoranye n’abandi bahanzi, Nituebue, Kinyatrape, Kugasima n’izindi. 

Ubwo yari agiye gusoza kuririmba, uyu muhanzi yahaye abakunzi be imipira ya MTN, ibintu byashimishije abari bitabiriye iki gitaramo.

Platini P, wegukanye PGGSS, ari mu itsinda rya Dream Boyz yabanagamo na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi 

Yatangiriye ku ndirimbo Isano akurikizaho Icupa arushaho gususurursa abitabiriye

Davis D yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yageraga ku rubyiniro gutaramira abakunzi be bo mu Karere ka Huye, aho yavukiye, bari bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.


Chriss Eazy, umuhanzi wa 9 mu bari bategerejwe i Huye kuri uyu wa Gatandatu, ni we wasoje urutonde rw'abahanzi bari bitezwe gutanga ibyishimo muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026. Yageze ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo "Sampe" yakoranye na Dany Nanone.

Chriss yahise abwira abitabiriye igitaramo ko agiye kubaririmbira indirimbo ye nshya yise “My Mind” yaririmbanye na Utah Nice ndetse nawe yahise atugura benshi bari bitabiriye igitaramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yagize icyo atagariza abitabiriye igitaramo. Yagize ati: “Reka nshimire abafatanyabikorwa baduteguriye ibintu byiza kugira ngo dusoze weekend twishimye. Ibi byose ariko ntitwabigeraho tudafite amahoro n’umutekano, kandi ibyo byose tubikesha Perezida wa Repubulika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...