Abahanzi 140 basabye kwitabira iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rigiye kongera kuba

Imyidagaduro - 03/06/2026 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi 140 basabye kwitabira iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rigiye kongera kuba

Abategura Iserukiramuco mpuzamahanga rya Ubumuntu Arts Festival bamaze gutangaza ko rizaba ku nshuro ya 12 kuva tariki 13 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, rikazabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse no mu bindi bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Abategura iri serukiramuco batangaje ko bamaze gusoza igikorwa cyo gutoranya abazaryitabira, nyuma yo kwakira ubusabe bw'abahanzi barenga 140 baturutse hirya no hino ku Isi, ibintu bagaragara nk'ikimenyetso cy'uko iri serukiramuco rikomeje kugenda ryaguka no kwitabirwa n'abahanzi benshi kurushaho.

Mu butumwa bwatangajwe n'abaritegura, bashimiye abahanzi bose bohereje ubusabe bwo kuryitabira, bavuga ko bitari byoroshye gutoranya abazahabwa umwanya kubera ubwinshi n'ubuziranenge bw'ibikorwa byari byatanzwe.

Nubwo urutonde rwuzuye rw'abazitabira iri serukiramuco rutaratangazwa, hamaze kumenyekana ko abazaryitabira bazaturuka mu bihugu bitandukanye birimo Colombia, izaba yitabiriye ku nshuro ya mbere, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Australia, Botswana, u Bufaransa, Hongrie n'ibindi byinshi.

Uyu mwaka iri serukiramuco rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti: "Embracing Time: Holding On. Holding Together", bishatse kuvuga kwakira ibihe no gukomeza kubana mu bumwe. Iyi nsanganyamatsiko igaruka ku kwihangana, ubudaheranwa n'akamaro ko gukomeza gusigasira amateka, indangagaciro n'ubumuntu mu bihe Isi ikomeza guhinduka.

Abategura iri serukiramuco bavuga ko ubuhanzi bukomeza kuba inzira ikomeye ifasha abantu gutekereza ku mateka yabo, kwiyubaka no gukomeza gufatana urunana mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza.

Ubumuntu Arts Festival yatangiye mu 2014 ishinzwe na Mashirika Performing Arts and Media, igamije gukoresha ubuhanzi nk'urubuga rwo kwimakaza ubumuntu, amahoro no kubaka sosiyete ishingiye ku bworoherane n'ubwiyunge.

Mu myaka ishize iri serukiramuco ryabaye ishuri n'urubuga rwafashije kuzamura impano z'abahanzi benshi b'Abanyarwanda bageze kure mu myidagaduro n'ubuhanzi. Mu bazamukiye muri iri serukiramuco harimo Nkusi Arthur, Umuhire Eliane, Andy Bumuntu, Anita Pendo, Malaika Uwamahoro n'abandi benshi bamaze kugira izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Hope Azeda washinze Ubumuntu Arts Festival, yigeze kuvuga ko batangije iri serukiramuco bafite inzozi zikomeye n'icyizere cyo kurigira urubuga mpuzamahanga ruzamura ubumuntu binyuze mu buhanzi. Yashimangiye ko nyuma y'imyaka 12, bishimira kubona izo nzozi zikomeje kuba impamo uko umwaka utashye.

Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival rikomeje kwiyubaka nk'ahantu h’ubuhanzi muri Afurika, bihuza abahanzi n'abakunzi b'ubuhanzi baturutse mu mpande zitandukanye z'Isi mu rwego rwo gusangizanya ubunararibonye, guhanga no kwimakaza indangagaciro z'ubumuntu.

Iserukiramuco “Ubumuntu” rigiye kongera guhuriza i Kigali abahanzi bo ku migabane itandukanye


Hope Azeda watangije iri serukiramuco yishimira ko inzozi zabaye impamo nyuma y’urugendo rw’imyaka 12 iri serukiramuco rihuza abantu banyuranye


Colombia igiye kwitabira bwa mbere “Ubumuntu Arts Festival” igiye kuba ku nshuro ya 12


Ku nshuro ya 12, iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...