Abahanzi 10 batarimo uwo mu Rwanda bahataniye igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI

Imyidagaduro - 06/02/2026 9:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi 10 batarimo uwo mu Rwanda bahataniye igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abahanzi 10 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’igihembo gikomeye mu muziki nyafurika cya Prix Découvertes RFI 2026, aho kuri iyi nshuro nta muhanzi wo mu Rwanda urimo.

Aba bahanzi batoranyijwe banyuze mu byiciro bitatu by’isesengura, byatangiye nyuma y’isozwa ry’iyamamaza ryo kwakira dosiye ku wa 20 Ugushyingo 2025. Ibi byiciro byitabiriwe n’inzobere mu muziki zo muri RFI, abanyamakuru bigenga ndetse n’abahanzi b’inararibonye.

Nk’uko RFI yabitangaje, abari mu itsinda ry’abacamanza bashingiye ku mwimerere n’umwihariko w’ubuhanzi bw’abahataniye igihembo, ubushobozi bwo gutaramira imbaga imbona nkubone, uburyo bashobora kwagura umuziki wabo bakarenga imbibi z’ibihugu byabo, ndetse n’uburyo bitwara imbere y’abafana n’itangazamakuru.

Kuri iyi nshuro, akanama nkemurampaka kayobowe n’umuraperi w’icyamamare MC Solaar, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki w’igifaransa n’uw’Afurika.

Urutonde rw’abahanzi 10 batoranyijwe, rwatangajwe hashingiwe ku nyuguti za alufabeti (Alphabetical order), rugizwe n’abahagarariye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no mu birwa bya Karayibe (Caribbean), bahagarariye injyana zitandukanye z’umuziki.

Urutonde ruriho: Claudio Rabé (Madagascar), Def Mama Def (Senegal), Malha (Comoros), Manu Desroches (Maurice), Opa (Benin), Sym Sam (Senegal), Tyty Meufapart (Congo-Brazzaville), Yewhe Yeton (Benin), na Yotsi (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo – DRC).

Aba bahanzi bose bahurijwe ku kuba bafite umwimerere wihariye mu bihangano byabo, bakaba bari mu cyiciro cy’abahanzi bari kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga, ndetse bafite intego yo gutuma umuziki wabo ugera ku masoko yo hanze y’ibihugu bakomokamo.

RFI yatangaje ko abafana b’umuziki hirya no hino ku Isi bemerewe gutora umuhanzi bakunda kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, aho ijwi ry’abaturage rizabarwa nk’ijwi rimwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI kimaze imyaka myinshi gifasha abahanzi bakiri kuzamuka kubona amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kikaba cyaratangiriye inzira abahanzi benshi bageze kure mu muziki wa Afurika.

Nubwo kuri iyi nshuro nta muhanzi wo mu Rwanda uri muri aba 10, ariko mu myaka yatambutse hari abagiye bahatana barimo Mike Kayihura, Kaya Byinshi, Boukuru, na Mani Martin.

Igihembo mpuzamahanga cya Prix Découvertes RFI, gitangwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ni kimwe mu bihembo bikomeye bifasha abahanzi bo muri Afurika n’abo mu bihugu bikoresha igifaransa kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa inkunga y’amafaranga angana n’Amayero 10,000, agamije kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye y’umuziki, irimo gutunganya indirimbo, amashusho, no kwagura ibikorwa bye ku masoko mpuzamahanga.

Si amafaranga gusa ahabwa, kuko anahabwa amahirwe yo gutaramira mu bitaramo n’iminsi mikuru y’umuziki mpuzamahanga, bituma ahura n’abafana batandukanye ku Isi. RFI kandi imushyigikira mu kumwamamaza mu bitangazamakuru byayo, bikamufasha kongera izina rye n’ibihangano bye.

Byongeye, uwatsinze ahabwa inkunga mu micungire y’umwuga, harimo ubujyanama n’imikoranire n’inzobere mu nganda z’umuziki, bigafasha umuhanzi gutera intambwe ifatika mu rugendo rwe.

Mu myaka yashize, iki gihembo cyabereye intangiriro abahanzi benshi bageze kure mu muziki wa Afurika, bituma Prix Découvertes RFI ikomeza gufatwa nk’urubuga rukomeye rwo kuzamura impano nshya.

 

Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Prix Découvertes RFI, batangaje abahanzi 10 ba mbere bahize abandi bahataniye iki gihembo kuri iyi nshuro



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...