Iyi
ndirimbo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026, mu
gikorwa cyabereye muri Intare Conference Arena, cyitabiriwe na Madamu Jeannette
Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
“Shikama”
ni indirimbo ifite ubutumwa buremereye, igaruka ku mateka mabi ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, igashimangira urugendo rwo kongera kwiyubaka, kubaka
ubumwe no gukomeza kwibuka hibandwa ku cyizere cy’ejo hazaza.
Umuryango
IBUKA washinzwe mu 1995 ugamije guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside,
kubika amateka no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Mu
kwizihiza imyaka 30 umaze ushinzwe, ibikorwa bitandukanye birimo n’iyi ndirimbo
byateguwe mu rwego rwo kuzirikana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.
Rose
Mukankomeje, umwe mu bashinze IBUKA, yagarutse ku nkomoko y’uyu muryango,
agaragaza ko wavutse mu bihe bikomeye ariko ugashingira ku isezerano rikomeye
ry’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize
ati: “Kugira ngo twishyire hamwe byaturutse ku mpamvu zikomeye kandi zari zo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Ingabo yari ayoboye bamaze guhagarika
Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yatuvugutiye umuti, umuti washariraga cyane
ariko icyiza ni uko na we yabanje kuwunywaho. Na we yagotomeyeho atwereka ko
utazatwica.”
“Nk’uko
Inkotanyi zavugaga ngo nimuhumure ntimugipfuye, aratubira ngo mugomba kubaho.
Ni bwo yahamagaraga abakoraga Jenoside, baraza bajya hamwe kugira ngo bubake u
Rwanda. Wari umuti ukomeye kuko watwerekaga ko na we yirenze, yarenze
amarangamutima yari afite.”
Perezida
wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, na we yagaragaje ko ishingwa ry’uyu muryango
ryashingiye ku ihagarikwa rya Jenoside no ku murongo mushya w’igihugu wo guhuza
Abanyarwanda bose mu kubaka igihugu cyasenyutse.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Munyanshoza Dieudonné Mibirizi yavuze ko kuba
yaragize uruhare muri iyi ndirimbo ari ibintu bifite agaciro gakomeye kuri we,
kuko yabonye IBUKA ivuka ikanakura.
Ati:
“Ni ibintu by’umwihariko kuri njye. IBUKA natangiye nyireba ikivuka. Muri
‘Shikama’, twagarutse ku bikorwa byayo byo kuvura ibikomere by’abarokotse,
tunashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse n’uruhare IBUKA ikomeje
kugira kugeza uyu munsi.”
Mu
magambo agize iyi ndirimbo, humvikanamo inkuru y’umwijima uremereye igihugu
cyanyuzemo, ariko ikanerekana urumuri rw’icyizere rwagiye rugaragara buhoro
buhoro, igihugu kikongera guhagarara ku birenge byacyo.
Hari
aho baririmba bagira bati “Hari umwijima
ubuditse. Nta n'ijwi ry'inuma iguguza. Isi yaduteye umugongo. Nyamara hari urumuri
tubonera kure. Nubwo igihugu cyose amarira yari menshi. Inkotanyi ngombwa zagobotse
ahakomeye…Wavuye mu bwirabure, ukenyezwa amahoro. Warunamuwe, none uyu munsi
uhagaze wemye. Wakuwe mu ivu, utamirizwa ikamba. Aribwo bumwe bw'abana bawe
Rwanda.”- Aya ni
amwe mu magambo agaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kuva mu icuraburindi
rukagera ku mahoro n’iterambere.
Indirimbo
inagaruka ku ruhare rw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igashimira ubwitange
bwazo ndetse igahamagarira Abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyo zarwaniye,
by’umwihariko ubumwe n’ubudaheranwa.
Bati: “Noneho rero, Nkotanyi z'amarere; duhora
dushima ubwitange bwanyu, mwatanze ubuzima bwanyu, murokora iki gihugu, mwari
bato batari gito, tuzanamba ku bumwe bwacu, ibyo mwaharaniye, tubisigasire.”
Abahanzi bagize uruhare muri iyi ndirimbo "Shikama" barimo Mani Martin, Munyanshoza, Nsengimana Justin, Ndayishimiye
Joseph (Musinga Joe) uzwi mu ndirimbo "Mwakire indabo", Rwamihare Jean de Dieu (Bonhomme), Ndahimana Jean de
Dieu, Mukankusi Grace, Umuhire Solange Liza (Liza Kamikazi) na Gasana Jado.
“Shikama”
ije yiyongera ku bikorwa bitandukanye byateguwe mu kwizihiza imyaka 30 ya
IBUKA, igaragaza uko ubuhanzi bukomeje kuba igikoresho gikomeye mu kubika
amateka, guhumuriza imitima no gutanga icyizere cy’ejo hazaza.

REBA KU MUNOTA WA 45’ ABA BAHANZI BARIRIMBA INDIRIMBO ‘SHIKAMA’ BAGENEYE IBUKA
