Abahanzi 10 bandikiye abandi indirimbo zikamamara ku rwego mpuzamahanga

Imyidagaduro - 02/06/2026 7:29 PM
Share:
Abahanzi 10 bandikiye abandi indirimbo zikamamara ku rwego mpuzamahanga

Indirimbo nka “Lift Me Up”, “Love Yourself” na “Diamonds” ni zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Isi, ariko abaziririmbye si bo bazanditse. Mu ruganda rwa muzika mpuzamahanga, abanditsi b’indirimbo bagira uruhare rukomeye mu kubaka no kuzamura amazina y’abahanzi, nubwo akenshi batamenyekana nk’abaririmbyi bazishyira hanze.

Nk’uko urubuga Wetalksound rubitangaza, hari abahanzi benshi bafite impano idasanzwe yo kwandika indirimbo, bakaba baragize uruhare rukomeye mu gutsinda kw’abandi bahanzi binyuze mu bihangano babandikiye. Ibi bigaragaza ko ubuhanga bwo kwandika indirimbo ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma umuziki utera imbere.

1.Olamide yandikiye Tiwa Savage na Asake

Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunya-Nigeria, Olamide, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura abandi bahanzi.  Yandikiye Tiwa Savage indirimbo “49-99”, ndetse anandikira Asake indirimbo “Lonely at the Top” yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika.

“Lonely at the Top” igaruka ku buzima bw’umuntu wageze ku rwego rwo hejuru rw’intsinzi, ariko ugasanga azengurutswe n’abantu benshi bamwegera kubera inyungu zabo bwite, bikamutera irungu n’akababaro.

2.Tems yagaruye Rihanna mu muziki

Umuhanzikazi Tems yagize uruhare mu kwandika indirimbo “Lift Me Up” ya Rihanna, yasohotse mu Ukwakira 2022.

Iyi ndirimbo yabaye iyihagarariye Rihanna mu kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka itandatu yari amaze adasohora indirimbo nshya. Yanditswe kandi mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Chadwick Boseman, wamamaye cyane muri filime Black Panther.

3.Ne-Yo n’indirimbo yahinduye amateka ya Mario

Ne-Yo ni umwe mu banditsi b’indirimbo bubashywe cyane muri R&B. Yanditse indirimbo “Let Me Love You” ya Mario, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka ya 2000. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru icyenda iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100, bituma Mario aba umwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihe.

4.Sia yandikiye Rihanna “Diamonds”

Umuhanzikazi Sia ni we wanditse indirimbo “Diamonds” ya Rihanna, yasohotse mu 2012 kuri album Unapologetic.

Iyi ndirimbo yabaye imwe mu zikomeye mu mateka ya Rihanna, ikomeza izina rye ku rwego mpuzamahanga ndetse iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka ya 2010.

5.Teni yandikiye Davido indirimbo "Like Dat"

Teni yandikiye Davido indirimbo “Like Dat”, imwe mu ndirimbo zamufashije gukomeza kwamamara no gukomeza izina rye mu muziki wa Afrobeats.

6.Runtown yandikiye Davido indirimbo "Aye"

Runtown yanditse “Aye” ya Davido, indirimbo yabaye ikimenyabose ndetse ikagira uruhare rukomeye mu kumumenyekanisha muri Afurika no hanze yayo.

7.Pharrell Williams na “Hot in Herre".

Mu njyana ya Hip Hop, Pharrell Williams yagize uruhare mu kwandika “Hot in Herre” ya Nelly, yasohotse mu 2002. Iyi ndirimbo yabaye imwe mu zakunzwe cyane muri Hip Hop ndetse ikomeza gufatwa nk’iya kera yasize amateka muri iyi njyana.

7.Drake yandikiye Alicia Keys

Mbere y’uko aba umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, Drake yagize uruhare mu kwandika indirimbo “Un-Thinkable (I’m Ready)” ya Alicia Keys. Iyi ndirimbo yasohotse mu 2009 kuri album The Element of Freedom, ikaba ivuga ku rukundo ruvuka hagati y’inshuti ebyiri zari zisanzwe ziziranye.

8.Ed Sheeran yandikiye Justin Bieber “Love Yourself”

Ed Sheeran ni umwe mu banditsi b’indirimbo bafite amateka akomeye muri muzika. Yandikiye Justin Bieber indirimbo “Love Yourself”, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rwa Bieber.

Iyi ndirimbo ivuga ku muntu wafashe icyemezo cyo kuva mu rukundo rutamwubakaga no kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere.

9.Taylor Swift yanditse imwe mu ndirimbo zikomeye za EDM

Umuhanzikazi Taylor Swift yagize uruhare mu kwandika “This Is What You Came For” ya Calvin Harris na Rihanna. Yasohotse mu 2016, iba imwe mu ndirimbo za EDM zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga ndetse ikomeza izina ry’abayikoze.

Ubwanditsi bw’indirimbo ni inkingi ikomeye ya muzika

Izi ngero zigaragaza ko inyuma y’indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ku Isi haba hari abanditsi bafite impano idasanzwe bagize uruhare rukomeye mu kuzihanga. Nubwo amazina yabo adakunze kuvugwa nk’ay’abaririmbyi, umusanzu wabo uba ari ingenzi mu gutsinda kw’indirimbo n’iterambere ry’umwuga w’abahanzi.

Ni na yo mpamvu ubufatanye hagati y’abaririmbyi n’abanditsi b’indirimbo bukomeje kuba kimwe mu bintu by’ingenzi bituma uruganda rwa muzika rukomeza gutera imbere ku Isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...