Abahanzi 10 b’abanyarwanda bategerejwe ku gasongero k’umuziki amaso agahera mu kirere

Imyidagaduro - 04/06/2025 1:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Abahanzi 10 b’abanyarwanda bategerejwe ku gasongero k’umuziki amaso agahera mu kirere

Mu gihe hari abahanzi benshi bitezwe ko bagomba kuyobora no kugena iterambere ry’umuziki nyarwanda, hari abatarageze aho abafana babo babacyekeraga bakaguma kugendera ku murongo umwe.

Uko umuziki utera imbere mu ngeri zose, niko abantu benshi batekereza impano zidasanzwe ndetse rimwe na rimwe hakagira abahanzi bahanga amaso ko byanze bikunze bagomba gukora ibitangaza ariko ntibabashe kugera aho abafana bifuzaga.

Ni abahazi bakora cyane bagashyiramo imbaraga mu gihe cy’itangira ariko nyuma yo kugira izina bakaba bajya mu bindi bikorwa bituma umuziki batawuha umwnaya uhagije cyangwa se ntibawukore mu buryo abantu bifuzaga.

Aba bahanzi kandi ni bamwe mu bakora indirimbo zijya hanze zikarebwa ndetse zikanakundwa ariko haba mu itangazamakuru cyangwa mu biganiro by’abafana hirya no hino, ntibiganzemo cyane.

Dore abahanzi 10 b’akazuyazi mu muziki

1.     Mike Kayihura

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite umwihariko mu muziki wa Soul & Afro-fusion, akundwa cyane mu cyiciro cy’abantu bakunda umuziki ucecetse kandi w’umwimerere ndetse n’abasobanukiwe umuziki.

Mu ndirimbo ze za mbere, Mike Kayihura yari yitezwe n’abantu benshi ko injyana ye ndetse n’impano ye mu muziki igiye kuba inyenyeri y’umuziki nyarwanda ariko ntabwo yakomeje ngo agree kuri ka gasongero abantu bari bamwitezeho n’ubwo nta rirarenga.

2.     Andy Bumuntu

Umuhanzi w’umwihariko mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, akunzwe n’abantu bakunda umuziki utuje kandi ufite amagambo aryohereye y’urukundo. Mu gihe cye cy’ubuhanzi, Andy Bumuntu yabihuje n’indi mirimo harimo itangazamakuru ntiyakomeza gushyira imbaraga nyinshi mu muziki bituma atagera ku rwego rwari rwitezwe.

3.     Igor Mabano

Ni umuhanzi ukora injyana ya Pop/Soul, afite ijwi ryiza n’indirimbo ziryoshye, ariko atajya avugwa buri munsi. Kutavugwa kwe kugendanye cyane n’uko yagiye mu bindi bikorwa bitandukanye n’ubwo bifitanye isano n’umuziki ariko akaba adaha indirimbo abafana be byatumye abantu bumva ko abatereranye.

4.     Social Mula

Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe, zigicurangwa, arakundwa, aramamara yitegwaho byinshi ariko imbaraga zo gutanga ibyo byinshi zirabura. Social Mula ntabwo yakomeje guhata abantu imiziki ye ku bw'impamvu ze ariko akaba ari umuhanzi w’umuhanga udashidikanywaho.

5.     Aime Bluestone

Benshi mu bafana ba Safi Madiba bavugaga ko niba agiye basigaranye umusimbura we kubera ubuhanga bwe ndetse n’umwimerere we mu kuririmba ariko ntabwo agasongero abantu bamwitezeho yabashije kukageraho.

6.     Sintex

Aherutse gutangaza ko yimukiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko abantu ntabwo bakwibagirwa ubushongore n’ubukaka bwa Sintex mu mwaka wa 2019 ariko nyuma ubwo bushongore bwagiye bucyendera bituma adakomeza kuzamuka ku gasongero k’umuziki mu Rwanda.

7.     K Shot

Ni umuraperi mwiza uririmba mu birori bikomeye ariko aza abantu benshi bari biteze ko byanze bikunze agiye guhindura isura y’injyana ya Hip Hop. Mu Ukwakira 2024, nibwo Kenny K-Shot yashyize hanze Album yise ‘Intare 2’ mu rwego rwo gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

8.     Yverry

Mu myaka ya 2018 na 2019 nta washidikanyaga ko abatu bose babona y’uko mu myaka myinshi iri imbere indirimbo ze azaba arizo ziri gukoreshwa mu bukwe ndetse no guteretana gusa urwego abantu bari babyitezeho ntabwo byagezweho bitewe n’impamvu ze bwite zishingiye ku bikorwa bye. Muri icyo gihe, abantu benshi bavugaga ko indirimbo zimeze nka ‘slowly’ ya Meddy zigiye kujya zibarizwa kuri Yverry

9.     Amalon

Ni umugabo w’umuhanga haba mu kuririmba no kwandika, ufite indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi cyane cyane ubwo yaririmbaga indirimbo zo mu buzima busanzwe abantu bakamukurikira ari benshi ariko nyuma ntibyakunze ko agera ku rwego abantu bari bamwitezeho.

10.Yago Pon Dat

Ashyira hanze indirimbo ye ya mbere, abantu benshi biganjemo ibyamamare bayakiriye neza ariko nyuma y’aho izindi yakoze ntabwo zakomeje kuzamuka ku muvuduko w’iya mbere. Ibi avuga ko ahanini byatewe n’ubugambanyi ndetse no kutabanirwa neza n’abandi bahanzi bagenzi be ndetse n’abandi batandukanye bafite ijambo mu myidagaduro nyarwanda.

Ntabwo izuba ryari ryarenga kuri Yago kuko ni umwaka wa kabiri ari mu muziki bityo ikizere cyo kugera ku gasongero k’umuziki kikaba kigihari.

Aba bahanzi ni bamwe mu bahanzi benshi bagiye bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kunyeganyeza inkuta za Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange ariko ntibakomeze ku muvuduko batangiranye cyangwa bigeze kugeraho bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni abahanzi kandi bari mu kiciro cyo gukora indirimbo zigakundwa ariko bitari ku kigero abafana bari biteze bitewe n'impano yabo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...