Uko
umuziki utera imbere mu ngeri zose, niko abantu benshi batekereza impano
zidasanzwe ndetse rimwe na rimwe hakagira abahanzi bahanga amaso ko byanze
bikunze bagomba gukora ibitangaza ariko ntibabashe kugera aho abafana bifuzaga.
Ni
abahazi bakora cyane bagashyiramo imbaraga mu gihe cy’itangira ariko nyuma yo kugira
izina bakaba bajya mu bindi bikorwa bituma umuziki batawuha umwnaya uhagije
cyangwa se ntibawukore mu buryo abantu bifuzaga.
Aba
bahanzi kandi ni bamwe mu bakora indirimbo zijya hanze zikarebwa ndetse
zikanakundwa ariko haba mu itangazamakuru cyangwa mu biganiro by’abafana hirya
no hino, ntibiganzemo cyane.
Dore
abahanzi 10 b’akazuyazi mu muziki
1. Mike
Kayihura

Ni
umuhanzi w’umuhanga ufite umwihariko mu muziki wa Soul & Afro-fusion,
akundwa cyane mu cyiciro cy’abantu bakunda umuziki ucecetse kandi w’umwimerere
ndetse n’abasobanukiwe umuziki.
Mu
ndirimbo ze za mbere, Mike Kayihura yari yitezwe n’abantu benshi ko injyana ye
ndetse n’impano ye mu muziki igiye kuba inyenyeri y’umuziki nyarwanda ariko
ntabwo yakomeje ngo agree kuri ka gasongero abantu bari bamwitezeho n’ubwo nta
rirarenga.
2. Andy
Bumuntu

Umuhanzi
w’umwihariko mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, akunzwe n’abantu bakunda umuziki
utuje kandi ufite amagambo aryohereye y’urukundo.
3. Igor
Mabano
Ni
umuhanzi ukora injyana ya Pop/Soul, afite ijwi ryiza n’indirimbo ziryoshye,
ariko atajya avugwa buri munsi. Kutavugwa kwe kugendanye cyane n’uko yagiye mu
bindi bikorwa bitandukanye n’ubwo bifitanye isano n’umuziki ariko akaba adaha
indirimbo abafana be byatumye abantu bumva ko abatereranye.
4. Social
Mula

Yakoze
indirimbo nyinshi zakunzwe, zigicurangwa, arakundwa, aramamara yitegwaho
byinshi ariko imbaraga zo gutanga ibyo byinshi zirabura. Social Mula ntabwo
yakomeje guhata abantu imiziki ye ku bw'impamvu ze ariko akaba ari umuhanzi w’umuhanga
udashidikanywaho.
5. Aime
Bluestone

Benshi
mu bafana ba Safi Madiba bavugaga ko niba agiye basigaranye umusimbura we
kubera ubuhanga bwe ndetse n’umwimerere we mu kuririmba ariko ntabwo agasongero
abantu bamwitezeho yabashije kukageraho.
6. Sintex

Aherutse
gutangaza ko yimukiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko abantu
ntabwo bakwibagirwa ubushongore n’ubukaka bwa Sintex mu mwaka wa 2019 ariko
nyuma ubwo bushongore bwagiye bucyendera bituma adakomeza kuzamuka ku gasongero
k’umuziki mu Rwanda.
7. K
Shot

Ni
umuraperi mwiza uririmba mu birori bikomeye ariko aza abantu benshi bari biteze
ko byanze bikunze agiye guhindura isura y’injyana ya Hip Hop. Mu Ukwakira 2024,
nibwo Kenny K-Shot yashyize hanze Album yise ‘Intare 2’ mu rwego rwo
gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi
wigenga.
8. Yverry

Mu
myaka ya 2018 na 2019 nta washidikanyaga ko abatu bose babona y’uko mu myaka
myinshi iri imbere indirimbo ze azaba arizo ziri gukoreshwa mu bukwe ndetse no
guteretana gusa urwego abantu bari babyitezeho ntabwo byagezweho bitewe n’impamvu
ze bwite zishingiye ku bikorwa bye.
9. Amalon
![]()
Ni
umugabo w’umuhanga haba mu kuririmba no kwandika, ufite indirimbo zikora ku
marangamutima ya benshi cyane cyane ubwo yaririmbaga indirimbo zo mu buzima busanzwe
abantu bakamukurikira ari benshi ariko nyuma ntibyakunze ko agera ku rwego
abantu bari bamwitezeho.
10.Yago
Pon Dat
![]()
Ashyira
hanze indirimbo ye ya mbere, abantu benshi biganjemo ibyamamare bayakiriye neza
ariko nyuma y’aho izindi yakoze ntabwo zakomeje kuzamuka ku muvuduko w’iya mbere.
Ibi avuga ko ahanini byatewe n’ubugambanyi ndetse no kutabanirwa neza n’abandi
bahanzi bagenzi be ndetse n’abandi batandukanye bafite ijambo mu myidagaduro
nyarwanda.
Ntabwo
izuba ryari ryarenga kuri Yago kuko ni umwaka wa kabiri ari mu muziki bityo
ikizere cyo kugera ku gasongero k’umuziki kikaba kigihari.
Aba
bahanzi ni bamwe mu bahanzi benshi bagiye bashyirwa ku rutonde rw’abagomba
kunyeganyeza inkuta za Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange ariko ntibakomeze
ku muvuduko batangiranye cyangwa bigeze kugeraho bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni abahanzi kandi bari mu kiciro cyo gukora indirimbo zigakundwa ariko bitari ku kigero abafana bari biteze bitewe n'impano yabo.
