Aya mahugurwa yibanze ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo n’uruhare buri Munyarwanda akwiye kugira mu iterambere ry’Igihugu.
Yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’imiryango irimo Dignity in Detantion, Prison Fellowship Rwanda, Interpeace, IBUKA Rwanda na CBS Rwanda.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku buryo Leta y’u Rwanda yashyize imbere politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho abaturage bose bahabwa amahirwe yo kwitabwaho no kugira uruhare mu kubaka Igihugu, batitaye ku mateka yabo.

Yagize ati: “Imiryango yanyu ubu bafite mituweli nk’abandi Banyarwanda bose, abana n'abuzukuru banyu bariga, barivuza, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, politiki ye idatoranya.
Yabujije abasirikari kwihorera, kuko bamwe basangaga imiryango yabo mwayishe, Leta y’Ubumwe ntiyabica ahubwo ishyiraho uburyo bwo kubagorora kuko ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi butanga ubuzima, ni ubuyobozi bwacu twese. Namwe rero mugende mubushyigikire mu kubaka Igihugu, mufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.”
Nzirorera François, ukomoka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30, yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa agamije kubafasha gusubira mu muryango mugari no kubana n’abandi Banyarwanda.

Yagize ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda yadushyiriyeho aya mahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa adutegurira gusubira muri sosiyete. Rwose turigaya kubera uruhare twagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, twizeza Abanyarwanda ko tutazongera kwijandika mu ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Ku ruhande rw’imiryango igiye kwakira abagiye kurangiza ibihano, Mugiraneza Théophile, wavuze mu izina ry’abana bafite ba se bagiye kurangiza ibihano, yavuze ko biteguye kongera kubana na bo no kubafasha kwisanga mu miryango.
Yasobanuye ko bazabafasha kumenyana n’abo bazasanga mu muryango mugari, gushaka imirimo ibateza imbere no kongera kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Icyakora, yagaragaje ko bifuza ko bazagaruka barahindutse, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima, birimo ubusinzi.
Aya mahugurwa y’icyiciro cya 10 yitabiriwe n’abagororwa 533, agamije kubafasha gusobanukirwa neza agaciro k’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no gutegura uburyo bazasubira mu muryango batanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
Kugaruka mu muryango nyuma yo kurangiza igihano ni intambwe ikomeye isaba uruhare rw’abarangije ibihano, imiryango yabo n’umuryango mugari. Kwimakaza Ubumwe, kubana mu mahoro no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ni bimwe mu bizafasha abarangije ibihano kongera kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.




