Ibi bituma ubikora yiyumva neza, agashira umunaniro n'umunabi ariko iyo birenze urugero biba bibi cyane. Muri iyi nkuru turibanda ku gitsina gore.
Ni byo koko nk'uko twabivuze hejuru kwikinisha ku bagore bizana umunezero n'izindi nyungu kuko bituma hirema umusemburo wa endorphins, ariko ingorane zabyo zihera ku gice cya Pelvic, aho bica intege imitsi bigatuma ubikora agira ikibazo mu mitekerereze.
Nk'uko Ikinyamakuru Healthline kibitangaza, ingorane ya mbere iterwa no kwikinisha ku gitsina gore ni ugucika intege kw'imitsi yo muri iki gice cya Pelvics.
Ibi bituma habaho kutagira ubushake nk'uko byari bisanzwe, kugorana mu kubona ibyishimo no gushyukwa bigakendera burundu. Uretse ibi kandi hazamo n'uburibwe mu gihe cyo kwihagarika.
Nk'uko twabigarutseho haruguru, kwikinisha ku bagore, bigira ingaruka mu mitekerereze cyane. Iyo byarengeje urugero akenshi bituma nyiri kubikora abaho ubuzima bumucira urubanza. Akumva afite isoni nyinshi mu bandi n'ibindi bitandukanye.
Uku kwikinisha iyo kwarengeje urugero, bituma imyanya y'ibanga ye ubwayo yangirika cyane. Abagore n'abagabo bagirwa inama yo kwirinda iki gikorwa kigaragara nk'icyiza ariko kikaba kibi mu mu buryo butandukanye.
