Abagore: Ibintu 14 wakorera umukunzi wawe akiyumvamo umwihariko kuri wowe

Urukundo - 29/11/2019 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Abagore: Ibintu 14 wakorera umukunzi wawe akiyumvamo umwihariko kuri wowe

Niba ufite umugabo mwiza mu buzima bwawe, ni ngombwa ko ukora ibishoboka byose kugira ngo yiyumvemo urwo umukunda kandi yumve ko ari umwihariko kuri wowe.

Twifashishije urubuga Elcrema.com, twaguteguriye ibintu 14 wakora umugabo cyangwa umukunzi wawe akiyumva mo umwihariko w’urwo umukunda.

1.  Jya ukunda kumugaragariza ibintu ukunda bimwerekeyeho aho guhora ucecetse ntacyo ushima nta n’icyo ugaya. Kumwereka ibyo ukunda bimutera akanyamuneza akabona ko umwitaho.

2.  Izere inzozi cyangwa ibitekerezo bye ndetse unamufashe kubigeraho. Ntukamere nka bamwe bahora bavuga bati ibi uzabigeraho ingurube yarebye hejuru n’andi magambo y’urucantege.

3.  Murinde kumva yigunze cyangwa ari wenyine. Umube hafi mukine, museke, mwishime.

4.  Jya ukunda kumuhobera kandi umukomeze yumve aryohewe n’urukundo. Kandi ntugategereze ko ari we ugushotora, jya nawe ubitangiza umwereke ko ubikeneye.

5.  Ntukamusuzugure igihe hari abandi bantu, ahubwo ni ho wakamweretse ko umushyigikiye kabone n’ubwo byaba atari byo ubimubwira mwiherereye ukamwereka aho akosora.

6.  Jya umugirira ikizere kandi ubimwereke

7.  Muhe akanya ko guhura no kuganira n’inshuti ze kandi ukore ibyo akunda. Ntukabe nka bamwe bugoroba agatangira kumubaza ngo ubwo uracyari he? Akazi ntikararangira?

8.  Mubere akabando yakwicumba igihe ahuye n’ikibazo. Ntukabe ari wowe umwihakana ahubwo ni wowe wo kumukomeza.

9. Ntugatsimbarare ku makosa ngo ukuririze intonganya ahubwo haranira ko ikitagenze neza mugikemura vuba kive mu nzira kandi bikorwe mu biganiro nta ntonganya.

10. Ambara neza igihe cyose. Ntugatume yumva atewe isoni n’uko abandi bakubona bitewe n’imyambarire ya we. Iyo wambara neza bituma yumva ari umwihariko kugira umugore nka we.

11. Gerageza kubana n’inshuti n’umuryango we kandi nawe ubiyumvemo. Umugore mwiza yagura umuryango ntabwo awuca ngo usange urugo rwari nyabagendwa ntawe ukirugeramo kubera umugore mubi.

 12. Jya wibuka iminsi y’ingenzi mu buzima bwe umufashe kuyishimira ni biba ngombwa umuhe n’impano mwishimane.

13. Gira uruhare mu bikorwa bye byiza. Niba akunda gufasha nawe umufashe gufasha, niba akunda gusura abarwayi umushyigikire, yumva ko ari umwihariko kuri wowe akanumva ko utamuca inyuma igihe mu huza byinshi kandi mwumvikana.

14. Jya uterwa ishema no kumuhobera unamusome mu ruhame. Abagabo bakunda abantu babagaragariza ko babakunda mu ruhame.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...