Ese ni iki kindi gishobora gutera abagore ubwoba mu gihe baba batwite, bafite umwana mu nda yabo. Reka muri iyi nkuru turebere hamwe ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umwana uri munda yawe ashobora kuba atameze neza cyangwa yapfuye.
1.Uko umwana yinyagambura
Umwana uri munda aba agomba kugaragaza ko arimo, akora ku buryo umubyeyi yumva ko atari wenyine. Numenya ko umwana wawe atari kugaragaza ibyo bimenyetso birimo kwinyagambura munda, uzahite ujya kwamuganga. Haba mu cyumweru cya mbere cyangwa cya kabiri, uzajye kwa muganga. Uramutse utamwitayeho ashobora guhungabana kandi wari bube wamwitaye ho akamera neza.
2.Gutera k'umutima
Umwana uri munda, umutima we utangira gutera nko mu kwezi kwa kane kuzamura. Niba ibi bitakubaho nk'umubyeyi cyangwa bigatangira nyuma bigahagarara, nk'umubyeyi jya kwa muganga mbere y'uko biba bibi.
3. Kwiyongera kw'ibiro
Umwana umeze neza munda y'umubyeyi we, agaragaza kwiyongera kw'ibiro uko agenda akura. Ibi biba ku muntu muzima uri gukura kandi uri gukora neza. Numenya ko ibiro biri kugabanuka kuri wowe, uzihutire kwa muganga.
4.Uturimo
Umwana umeze neza munda y'umubyeyi, agira uturimo duto duto, asa n'ushaka gusohoka ava munda y'umubyeyi we, by'umwihariko nko mu kwezi kwa nyuma. Niba uri umubyeyi ukabona ibi ntabwo byabaye uzihutire kwa muganga, kuko bishobora no kuba ikimenyetso cy'uko ushobora kwibaruka vuba, gusa ntabwo bifatwa nk'ibyiza.
Inkomoko: OperaNews
