Gusaba amafaranga umukunzi ni ingingo ikunze kutavugwaho rumwe. Hari abakobwa bemeza ko abakunzi babo bagomba kubamenyera ibyo bakeneye byose, ndetse ko iyo bakeneye amafaranga yo kwiyitaho bakwiye kuyahabwa, kuko babifata nk'ikimenyetso cy'urukundo.
Uwimpuhwe Sabine, umukobwa w'imyaka 27 utuye mu Karere ka Muhanga, ni umwe mu bakobwa bemera ko umukunzi we agomba kumumenyera ibintu byinshi, harimo no kumuha amafaranga yo kwiyitaho.
Yagize ati: "Ubwose utabeshye, ni gute waba ukundana n'umusore, wagira ikibazo cy'amafaranga ntayaguhe? Ubwo yaba agukunda uruhe rukundo? Njyewe rwose iyo bitameze neza, umukunzi wanjye mwaka amafaranga yo kwiyitaho."
Ingabire Drocella, umukobwa w'imyaka 23 wiga muri kaminuza, na we avuga ko umusore aba agomba kugaragaza urukundo rwe igihe umukunzi we amwatse amafaranga akayamubonera.
Yagize ati: "Umusore aba agomba kwigaragaza akemeza umukobwa. Ubwo se adashoboye kumpa amafaranga yo gukemura ikibazo runaka, yazamfasha iki? Njye mbona nta cyo bitwaye kuba namwaka amafaranga. Ubundi se ntayamwatse, nayaka nde?"
Mu gihe bamwe mu bakobwa babibona batyo, hari abagore bubatse batabyemeranya na bo. Bo bavuga ko umukobwa uhora asaba umusore amafaranga aba atamukunda by'ukuri, bityo bagasaba abasore kwitondera abakobwa bafite iyo myumvire.
Vuba aha, umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe, uzwi nka Micky, uherutse gushinga urugo, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko abakobwa bahora basaba abasore amafaranga akenshi baba batabakunda.
Yagize ati: "Abakobwa dusaba amafaranga ni abadafite urukundo. Umuntu ukunda, aho gusaba amafaranga, ahubwo ni we wayatanga. Icyo abasore mukwiye kumenya ni uko umukobwa ugukunda by'ukuri adahora agusaba amafaranga."
Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu rukundo n'umugabo we AG Promote, batigeze bagirana umubano ushingiye ku gusabana amafaranga. Ati: "Igihe cyose nari mu rukundo na AG Promote, nta munsi n'umwe nigeze musaba amafaranga."
Undi mubyeyi witwa Niyomahoro Albertine, ufite umwana umwe kandi utuye mu Karere ka Muhanga, na we yavuze ko umukobwa ukunda umusore by'ukuri atamwaka amafaranga.
Yagize ati: "Ntabwo wakunda umusore ngo uhore umwaka amafaranga. Njye numva byanteye isoni. Ariko umuntu udakunda, ashobora gushaka kumumaraho utwo afite, hanyuma akigendera."
InyaRwanda kandi yagiranye ikiganiro n'umwe mu basore kugira ngo yumve uko babibona. Siborurema Protogene, umunyeshuri muri ICK, yavuze ko hari igihe umukunzi ashobora gusaba amafaranga kandi koko ayakeneye.
Yagize ati: "Hari igihe umukunzi wawe akwaka amafaranga, ukabona uyafite kandi ayakeneye, ukayamufasha kugira ngo utamubabaza."
Abashakashatsi mu mibanire bavuga ko gusabana amafaranga atari byo byubaka urukundo. Ahubwo bavuga ko urukundo rwubakwa no kwitanga, kwizerana, kwiyumvanamo no gushyigikirana.
Umushakashatsi Arthur Aron, mu gitabo cye Love and the Expansion of Self: Understanding Attraction and Satisfaction, agaragaza ko urukundo rurushaho gukomera iyo abakundana bashyize imbere ubucuti, kwizerana no gukurana, aho gushyira amafaranga imbere nk'ikimenyetso cy'urukundo.
Abahanga mu mibanire bakomeza bavuga ko gufashanya mu bibazo by'ubuzima ari ingenzi. Icyakora, iyo amafaranga abaye ishingiro ry'umubano, bishobora gutuma urukundo rutakaza agaciro karwo nyakuri.
Bityo, basaba abakundana kubaka umubano ushingiye ku rukundo nyakuri, kumvikana no gufatanya, aho amafaranga aba kimwe mu bikenerwa mu buzima, ariko atari yo apima cyangwa yemeza urukundo rw'umuntu.
