Iki giterane kizaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026, kiyoborwe na Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'uwashinze Women Foundation Ministries. Buri munsi, imiryango ya BK Arena izajya iba ifunguye kuva saa Cyenda n'igice z'amanywa.
AWT2026 ifite insanganyamatsiko igira iti "From Victims to Champions" bisobanurwa ngo "Kuva mu Gutsikamirwa tujya mu Butsinzi" ishingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya kivuga ngo "Umwami Imana yatanze itegeko, Abagore bamamaza inkuru baba benshi".
All Women Together Conference (AWT) [Abagore Twese Hamwe (ATH) irenze kuba igiterane. Ni umwanya wo kuramya Imana, kumva inyigisho z'Ijambo ry'Imana, gukira ibikomere, gukura mu buzima bw'umwuka, kubakirwa ubushobozi bwo kuyobora no guteza imbere umuryango.
Abitabira iki giterane banungukiramo ubumenyi mu bucuruzi, bakagirwa inama n'abafite ubunararibonye ndetse bakubaka umubano ubafasha gutera imbere. Ni igiterane gifasha umuntu guhindura ubuzima, gukomeza ukwizera no kuvumbura intego y'Imana ku buzima bwe.
Igiterane cy'uyu mwaka gifite umwihariko kuko yahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ikora umurimo wo gufasha abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima bw'abantu binyuze mu kwizera, amahugurwa y'ubuyobozi n'iterambere ry'umuryango.
All Women Together ni kimwe mu biterane bya Gikristo bimaze kuba inkingi ya mwamba mu Rwanda no hanze yarwo. Buri mwaka gikurura ibihumbi by'abantu baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.
InyaRwanda yamenye ko mu giterane cy'uyu mwaka [AWT2026], buri munsi hazajya hitabira abagore n'abakobwa barenga 7,000 imbonankubone, mu gihe abandi barenga 10,000 bazagikurikira hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga.
Noble Family Church na Women Foundation Ministries bari gutegura iki giterane bavuga ko kitagenewe abagore gusa, ahubwo ko cyugururiwe abagabo, urubyiruko, imiryango, abayobozi b'amatorero, abacuruzi n'abandi bose bifuza gukura mu buryo bw'umwuka no guhindurirwa ubuzima.
Mu bazagabura ijambo ry'Imana muri iki giterane kibaze kuba ubukombe mu Rwanda na Afrika, harimo bamwe mu bavugabutumwa bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (u Bwongereza);
Dr. Cindy Trimm (USA), Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria), Pastor Jessica Kayanja (Uganda), Rev. Julian Kyula (Kenya), Pastors Kingsley & Mildred Okonkwo (Nigeria), na Dr. Patience Melengana (Afurika y'Epfo).
Abazitabira AWT2026 bazagira umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana bayobowe na Precious Stone Worship Team, itsinda ry'abaramyi rya Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Haziyongeraho n'abaramyi bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Sarah K (Kenya), Ntokozo Mbambo na Nqubeko Mbatha (Afurika y'Epfo) na Chevelle Franklyn (Jamaica).
Iki giterane ntabwo kizaba kigizwe gusa n'amateraniro yo gusenga, ahubwo kizaba kirimo gahunda zitandukanye zirimo "Evening Crusades", "Ni Jye Wa Mugore", "Men of Issachar", "Women & Girls Brunch", "My Identity Sessions", "Ministers & Workers Sessions", ndetse n'ibirori byihariye bya "Extended Ni Jye Wa Mugore Celebration".
Kwinjira ni ubuntu, ariko kwiyandikisha ni ngombwa
Abifuza kuzitabira iki giterane bazinjira ku buntu, ariko basabwe kubanza kwiyandikisha kugira ngo bifashe abategura kumenya umubare w'abazitabira no kubagezaho amakuru y'ingenzi.
Kwiyandikisha bikorwa binyuze kuri NobleOne App cyangwa ukoresheje QR Code iri ku matangazo ya All Women Together Conference 2026. Abazaba batabashije kugera muri BK Arena bazashobora gukurikira "Evening Crusades" imbonankubone ku rukuta rwa Women Foundation Ministries rwa YouTube.
Uretse iki giterane, Women Foundation Ministries ikomeje ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'imiryango, gufasha abagore gukira ibikomere, guteza imbere urubyiruko, kubaka ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro no guteza imbere ubukungu bw'abaturage.
All Women Together iba mu buryo buhoraho buri mwaka binyuze muri gahunda zayo zitandukanye zirimo "Feed My Sheep", "Girls Impact", "Hope Convention", "Wirira Iwacu", "Connect Conferences" n'izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.
Apôtre Alice Mignonne Kabera azayobora All Women Together 2026 izaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026 muri BK Arena
Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'uwashinze Women Foundation Ministries bitegura "All Women Together"
Igiterane "All Women Together" kigiye kuba ku nshuro ya 14 kizabera muri BK Arena tariki 11-15 Kanama 2026
