Abagore bahetse iterambere ry'u Rwanda bagiye gushimirwa muri WILS 2026 igiye kubera i Kigali

Amakuru ku Rwanda - 07/01/2026 10:52 AM
Share:
Abagore bahetse iterambere ry'u Rwanda bagiye gushimirwa muri WILS 2026 igiye kubera i Kigali

Inama ya Women in Leadership Summit (WILS 2026) igiye kuba ku nshuro ya gatatu, ikaba itanga amahirwe ku bagore bose bifuza kugaragaza ubuyobozi butanga impinduka. Kwitabira iyi nama ni uburyo bwo kujya ahantu hahurira ibitekerezo n’ibikorwa, aho amajwi atandukanye agira uruhare mu guhindura ibintu bifatika.

Inkuru y'ubuyobozi bw'abagore mu Rwanda ikunze kuvugwa mu nzego zo hejuru gusa, ariko ubu buyobozi buhindura byinshi bubera mu bice bitandukanye yaba muri kompanyi zitandukanye, muri za laboratwari, mu mirima, mu mashuri, mu bigo by’itangazamakuru, mu bitaro no mu mikino.

Aba bagore ntibahora bagaragara mu nkuru nyamukuru, ariko ibikorwa byabo bigira uruhare rukomeye mu ishusho y’ejo hazaza h’igihugu. WILS 2026, igiye kuba ku nshuro ya gatatu, igamije kugaragaza abagore bahetse iterambere ry'u Rwanda, aho ibikorwa byabo byumvikana mbere y’uko bimenyekana ku mugaragaro.

Women in Leadership Summit & Awards ni inama ngarukamwaka iberamo ibiganiro, amahugurwa, n’ibiganiro by’abakuru n’abato mu rwego rwo gushyigikira abagore kuzamuka mu buyobozi. Iyi nama yibanda ku gutanga amahirwe yo kuganira, guhanga udushya no guhindura sisitemu, igashimangira amajwi y’abagore bayoboye bagize uruhare mu iterambere ry’Afurika.

Ubuyobozi bwa WILS buvuga ko intego yabo atari ukugaragaza abagore gusa, ahubwo ni "uburyo bwo kubaha icyubahiro gikwiye, aho buri mwaka bahuriza hamwe inkuru z’abagore bafite ubuyobozi bufatika, bushingiye ku muryango, udushya no kwihangana, kandi bufite ingaruka zigaragara ku mibereho n’ubukungu bw’u Rwanda".

Buri wese arahamagarirwa gutanga amazina y’abagore bagaragariza isi ubuyobozi budasanzwe mu byo bakora, guhera mu ikoranabuhanga, mu buhinzi, mu bugeni no mu bushakashatsi. Ibyiciro byo gutanga amazina [Nominations] birimo: Umuyobozi w’icyitegererezo mu ikoranabuhanga, Umuyobozi w’indashyikirwa mu mibereho n’imari, Uwagize ingaruka nziza ku muryango;

Umuhanga mu buzima n’imibereho, Impano mu bushabitsi, Umucyo w’ibikorwa mu burezi, Impano mu bugeni n’umuco, Umurwanashyaka mu bijyanye n'uburinganire, Umukinnyi w’umuhanga mu mikino, Uwarengeye ibidukikije, Umuhinzi w’indashyikirwa, Umushakashatsi, Umuhanga mu bikorwa bya Hospitality & Tourism, n’Umuhanga mu itangazamakuru.

Igihe cyo gutanga amazina cyatangiye ku wa 5 Mutarama kugeza ku wa 31 Mutarama 2026, ku rubuga https://wilsafrica.com/ Kwiyandikisha byatangiye gukorwa mu gihe inama ya Women in Leadership Summit (WILS 2026) yo izaba muri Werurwe 2026 ikazabera i Kigali nk'uko abayitegura babitangarije inyaRwanda.

WILS 2026 ifite intego yo kugaragaza abagore b'abayobozi buri munsi, nubwo rimwe na rimwe badashimirwa cyangwa batabonwa. Gushima abayobozi b'abagore bihindura amateka yabo; bituma ibikorwa byabo bihabwa agaciro kandi bigakura, inkuru zabo zibera abandi icyitegererezo, kandi abakobwa bato babona inzira z’ubuyobozi ziboneye kandi zigerwaho.

Iyi nama Women in Leadership Summit ntabwo yishimira gusa ubuhanga, ahubwo igarura amateka, ikemeza ko inkuru y’ubuyobozi bw’u Rwanda igaragaramo abagore bose bagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.

WILS 2026 ntabwo yibanda gusa ku batsindira ibihembo, ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza abo "dushaka kubona no kumenya. Buri wese arahamagarirwa gutanga izina ry’umugore, gusangiza inkuru ye, no gufasha guhindura igisobanuro cy’ubuyobozi, izina rimwe rimwe. Igice cya gatatu cya WILS kiratangiye kwandikwa, ni bande uzashyira ku rubuga?" WILS.

Abagore bahetse iterambere ry'u Rwanda bagiye gushimirwa muri Women in Leadership Summit 2026

Abashaka kwitabira iyi nama ya Women in Leadership Summit 2026 batangiye kwiyandikisha kandi ku buntu. Kanda HANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...