Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, Helen Flanagan ni we uza ku isonga mu kugira igikundiro ariko mu bwiza kuri uru rutonde yaje ku mwanya wa gatatu.
Ku mwana wa kabiri w’abagore(abakobwa) beza kurusha abandi ku isi (FHM 100 Sexiest Women In The World) mu mwaka wa 2013, haje umuhanzikazi Rihanna na we ufite ubwiza abantu benshi ku isi bakunda.
Dore abagore 10 ba mbere mu bwiza n’igikundiro kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2013:
1. Mila Kunis, actress, USA
2. Rihanna,Barbados
3. Helen Flanagan, umukinnyi wa filime, avuka mu Bwongereza
4. Michelle Keegan, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza
5. Kelly Brook, ni umunyamideli w'Umwongereza
6. Kaley Cuoco, umukinnyi wa filime w'umunyamerika
7. Pixie Lott, ni umuhanzikazi w'Umwongereza
8. Kate Upton, ni umunyamideli w'Umunyamerika
9. Cheryl Cole, umuhanzikazi w'Umwongereza
10. Georgia Salpa, umunyamideli
Uru rutonde rukorwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa FHM(For Him Magazine) kikaba cyaratangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka w’1985. Buri mwaka , gifite gahunda yo gukora urutonde rw’abagore ijana beza kandi bafite igikundiro kurusha abandi yitwa FHM 100 Sexiest Women in the World.
Umugore cyangwa umukobwa utorwa bashingira uko rubanda bakira ubwiza bwe, uko agaragara ku mafoto ndetse hakaba hakorwa amatora muri iki kinyamakuru binyuze ku mbuga zacyo za interineti.
Mu 1995 nibwo urutonde rwa mbere rwakozwe, ku mwanya wa mbere haza umunyamideli witwa Claudia Schiffer wari ufite imyaka 25 y’amavuko.
Munyengabe Murungi Sabin