Kuva muri Mutarama kugeza muri Ukwakira 2025, abagore bagera ku 500,000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagaritse akazi, bikaba ari kimwe mu bihombo bikomeye iki gihugu cyigeze kubona mu mateka nk'uko bitangazwa na Business Insider.
Ubushakashatsi bwa McKinsey na Lean In bugaragaza ko uyu munsi 54% by’ibigo ari byo bonyine bishyira imbere gufasha abagore kuzamuka mu buyobozi, ugereranyije na 90% byabikoraga mu myaka ine ishize.
Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore [UN Women], rirakangurira isi kwitondera izamuka ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri murandasi, ikaba ivuga ko imyitwarire mibi y’abagabo yo kuri internet (“manosphere”) iri kugera no mu kazi, ikabangamira umutekano n’imibanire mu miryango y’umurimo.
N’ubwo ibi byose bibaho, abagore ku isi ntibigeze bemera gucika intege. Mu rwego rwa Afurika, igihugu cya Namibia cyashyizeho Perezida w’umugore bwa mbere mu mateka yacyo, kandi yahise atangira gahunda zikomeye zirimo kugabanya umwenda w’igihugu.
Uretse Perezida wa Namibia, hari n’abandi bagore bafite ijambo rikomeye ku mugabane, bakomeje guhindura ibintu mu mibereho, ubukungu n’ubuyobozi. Forbes yagaragaje aba bakurikira nk’abanyabubasha kurusha abandi muri Afurika mu 2025:
1. Mary Vilakazi (Afurika y’Epfo)

Mary Vilakazi, wavukiye muri Kanama 1977, ni umuyobozi ukomeye mu bucuruzi bwa Afurika y’Epfo ndetse n’umugenzuzi w’ibaruramari wabigize umwuga. Ni umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’imari mu gihugu.
Yatangiriye umwuga muri PwC aho yazamutse vuba agirwa umwe mu banyamuryango bakiri bato cyane afite imyaka 27, akora ubugenzuzi mu by’imari.
Yabaye umuyobozi ushinzwe imari muri Mineral Services Group, nyuma yinjira muri MMI Holdings aho yazamutse agirwa Umuyobozi wungirije mukuru (Deputy CEO). Mu 2018, yatangiye kuyobora ibikorwa bya FirstRand nk’Umuyobozi Mukuru w'Ibikorwa (COO).
Ku wa 1 Mata 2024, yakoze amateka aba umugore wa mbere, kandi aba Umwirabura wa mbere uyoboye FirstRand imaze imyaka 185. FirtsRand ni itsinda rikomeye ry’imari, rinabarwa nk’irya mbere rinini muri Afurika y’Epfo.
2. Netumbo Nandi-Ndaitwah (Namibia)

Netumbo Nandi-Ndaitwah ni umunyapolitiki n’umudipolomate ukomoka muri Namibia, watorewe kuba Perezida wa mbere w’umugore ku wa 21 Werurwe 2025.
Yabaye mu rugamba rwo kubohora igihugu, akorera mu nzego zitandukanye za SWAPO kuva kera. Yigeze kuba intumwa mu mahanga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ibidukikije n’ubukerarugendo, Minisiteri y’Intebe Wungirije, ndetse na Visi Perezida.
Ni umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye bukomeye, akaba yaranabaye mu Nteko Ishinga Amategeko imyaka myinshi.
3. Mpumi Madisa (Afurika y’Epfo)

Mpumi Madisa yatangiye umwuga mu bigo by’ubwishingizi, aza kwinjira muri Bidvest mu 2003. Mu rugendo rwe rwo kuzamuka, yabaye umuyobozi ushinzwe abakiriya, umuyobozi ushinzwe imibanire n’abakozi, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’izamuka ry’imishinga.
Mu 2019, yagizwe umuyobozi w’igare (CEO-designate) wa Bidvest, aba umugore w’Umwirabura wa mbere uyoboye ikigo kiri ku rutonde rwa Top-40 kuri JSE (Johannesburg Stock Exchange).
Ku wa 1 Ukwakira 2020, yatangiye kuyobora ku mugaragaro. Bidvest yakomeje gutera imbere cyane ku buyobozi bwe, yongera inyungu z'itsinda, ikoresha abakozi bagera ku 130,000 ndetse igarura inyungu nyuma y’igihombo cyari cyayibasiye.
4. Ngozi Okonjo-Iweala (Nigeria)

Ngozi Okonjo-Iweala ni umwe mu mpuguke z’isi mu bukungu n’imiyoborere. Mu 2010, yayoboye ubukangurambaga bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (World Bank) bwazaniye ibihugu bikennye inkunga ya miliyari 49.3 z’amadolari.
Nyuma yo kuba minisitiri muri Nigeria, yakomeje kubaka izina ku rwego mpuzamahanga ayobora ibigo bitandukanye birimo Gavi na Vaccine Alliance (2016–2020), ndetse aba no mu nama zirebera ku bukungu n’ikirere.
Ku wa 1 Werurwe 2021, yabaye umugore wa mbere n’Umunyafurika wa mbere uyoboye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO). Mu mpera za 2024, yongeye gutorerwa manda ya kabiri kubera icyizere gikomeye abanyamuryango bamugiriye.
5. Mo Abudu (Nigeria)

Mo Abudu ni umuhanga mu itangazamakuru n’umushoramari w’amashusho n’umuco, ufite uruhare runini mu guhindura uko inkuru z’Abanyafurika zivugwa ku rwego mpuzamahanga. Ni umushinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EbonyLife Media, ikigo gicukumbura sinema, televiziyo, serivisi za streaming, ndetse n’imishinga y’imyidagaduro.
Mu 2025, yashyizwe kuri TIME 100 Most Influential People, kubera uruhare rwe mu kuzamura ibitekerezo bishya no gukuza ubuhanzi ku mugabane. Yatangaje imishinga minini irimo Afro Film Fund, ikigega cya miliyoni $50 kigamije gukora filime n’uruhererekane rw’amafilime yo muri Afurika, na EbonyLife Place London, umushinga mugari w’imyidagaduro izaba ifite icyicaro mu Bwongereza.
