Ikigaragara ni uko benshi muri bo bakuye ubukire ku masosiyete y’imiryango yabo cyangwa ku murage, mu gihe bake cyane ari bo bageze kuri uru rwego babikesha ubucuruzi batangije ubwabo.
1.Alice Walton ni we uyoboye urutonde

Alice Walton w'imyaka 75 ukomoka muri Amerika, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 108,7 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri Walmart.
Ni umukobwa wa Sam Walton washinze Walmart, sosiyete nini ku Isi mu bucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye. Nubwo atigeze yinjira cyane mu buyobozi bw’iyi sosiyete nk’abavandimwe be, yakomeje kungukira ku migabane y’umuryango ndetse anashora imari mu buhanzi.
2.Françoise Bettencourt Meyers
Françoise Bettencourt Meyers w'imyaka 71 ukomoka mu Bufaransa, afite umutungo wa miliyari 96,9 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri L'Oréal. Ni umwuzukuru wa Eugène Schueller washinze L'Oréal mu 1909. We n’umuryango we bafite imigabane irenga kimwe cya gatatu cy’iyi sosiyete y’ibikomoka ku bwiza n’amavuta yo kwisiga.
3.Julia Koch n’umuryango we
Julia Koch w'imyaka 62 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 81,2 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri Koch Industries.
Yazunguwe imigabane myinshi n’abana be nyuma y’urupfu rw’umugabo we David Koch mu 2019. Koch Industries ni imwe mu sosiyete zikomeye muri Amerika zikorera mu nzego zirimo peteroli, inganda n’ikoranabuhanga.
4.Jacqueline Mars

Jacqueline Mars w'imyaka 85 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 42,2 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri Mars Inc.
Akomoka mu muryango washinze Mars Inc., isosiyete izwi cyane ku bicuruzwa nka M&M’s, Snickers n’ibiribwa by’amatungo. Yabaye umwe mu bagize ubuyobozi bwayo imyaka irenga 20.
5.Savitri Jindal

Niwe mugore ukize kurusha abandi muri Aziya. Savitri Jindal w'imyaka 74 ukomoka mu Buhinde, afite umutungo wa miliyari 39,6 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri Jindal Group.
Yafashe iya mbere mu kuyobora ibikorwa by’umuryango nyuma y’urupfu rw’umugabo we Om Prakash Jindal. Isosiyete yabo ikora mu byuma, amashanyarazi, sima n’ibikorwaremezo.
6.Rafaela Aponte-Diamant

Rafaela Aponte-Diamant w'imyaka 79 ukomoka mu Busuwisi, afite umutungo wa miliyari 38,7 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri MSC Group.
Ni umwe mu bagore bake bari kuri uru rutonde biyubakiye ubukire. We n’umugabo we bashinze Mediterranean Shipping Company (MSC), ubu ikaba ari sosiyete nini ku Isi mu gutwara ibicuruzwa mu mato.
7.Miriam Adelson

Miriam Adelson w'imyaka 79 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 37 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka mu bucuruzi bwa Kasino n'amahoteli.
Yazunguye imigabane myinshi muri Las Vegas Sands nyuma y’urupfu rw’umugabo we Sheldon Adelson wari umwe mu banyemari bakomeye muri uru rwego.
8.Abigail Johnson

Abigail Johnson w'imyaka 63 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 35 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka kuri Fidelity Investments.
Ni umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye mu rwego rw’imari ku Isi, akaba yaranabaye Umuyobozi Mukuru wa Fidelity Investments, isosiyete yashinzwe n’umuryango we.
9.MacKenzie Scott

MacKenzie Scott w'imyaka 54 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 33,5 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka ku migabane ya Amazon.
Yamenyekanye cyane nyuma yo gutandukana na Jeff Bezos washinze Amazon. Uretse ubukire bwe, yanamamaye kubera gutanga miliyari nyinshi z’amadolari mu bikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku Isi.
10.Marilyn Simons

Marilyn Simons w'imyaka 74 ukomoka muri Amerika, afite umutungo wa miliyari 32,5 z'Amadolari ya Amerika, ubukire bwe bukaba bukomoka mu bigega by'ishoramari bizwi nka Hedge Funds.
Yazunguye umutungo wa Jim Simons washinze Renaissance Technologies, imwe mu sosiyete zikomeye ku Isi mu ishoramari rishingiye ku mibare n’ikoranabuhanga.
Iyo usesenguye uru rutonde, usanga abagore umunani muri aba 10 bakuye ubukire ku masosiyete y’imiryango yabo cyangwa ku murage. Rafaela Aponte-Diamant ni umwe mu bake bageze kuri uru rwego babikesha ubucuruzi batangije ubwabo, mu gihe MacKenzie Scott yagaragaye cyane nyuma yo kubona imigabane ya Amazon mu gihe yatandukanaga na Jeff Bezos.
Ibi bigaragaza ko nubwo abagore bakomeje kwinjira mu cyiciro cy’abaherwe ku rwego mpuzamahanga, umurage n’imigabane y’amasosiyete akomeye bikiri mu nkingi z’ingenzi zibatunze.
Source: Forbes Billionaires na Forbes India
