Ibi byatangajwe bwa mbere ku wa 7 Nzeri 2026, ubwo ubushakashatsi bw’abaganga bo ku Bitaro Bikuru by’Intara ya Hunan mu Bushinwa bwashyirwaga ahagaragara mu kinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima, BMC Cardiovascular Disorders. Nyuma yaho, inkuru yatangiye kuvugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, birimo ScienceAlert na Health Chosun.
Uyu mugabo yari afite ibimenyetso byoroheje ugereranyije n’uburemere bw’ibyo abaganga basanze afite mu mubiri. Ibipimo by’ibanze byagaragazaga ko ameze neza bisanzwe kandi nta bimenyetso bikomeye by’indwara y’umutima yari afite.
Icyatangaje abaganga cyane cyabaye ubwo bafataga amashusho y’umubiri we, bakabona igicucu kidasanzwe hafi y’umutima. Bahise bakora CT scan, ari bwo basanze hari ibyuma byinshi bimeze nk’inshinge byari mu bice bitandukanye by’umubiri we.
Kimwe muri byo, gifite uburebure bwa milimetero 36, cyari cyinjiye mu gice kirinda umutima kandi igice cyacyo cyari cyageze mu gice cy’ibumoso cy’umutima. Abaganga bavuze ko iki cyuma cyashoboraga guteza ibibazo bikomeye iyo cyimuka cyangwa kigatera kwangirika kw’umutima.
Ikindi cyatangaje abaganga ni uko uwo mugabo yari afite n’ibindi byuma mu nda yo hasi, mu ruhago rw’inkari ndetse no mu bindi bice by’umubiri. Bimwe muri byo byari bimaze igihe mu mubiri ku buryo byari bitangiye guhinduka bitewe n’igihe byari bimazemo.
Abaganga ntibabashije kumenya neza uko ibyo byuma byinjiye mu mubiri we. Uwo mugabo, uzwiho kugira ubumuga bwo mumutwe kuva mu bwana, ntiyashoboye gutanga ibisobanuro by’uko byagenze . Na se umwitaho mu buryo bwemewe n’amategeko na we ntiyashoboye gusobanura inkomoko yabyo.
Gusa hari amakuru yo mu mateka y’ubuvuzi bw’uyu mugabo yashimangiye amakenga y’abaganga. Mu myaka ibiri yashize, yari yaragiye ku kindi kigo nderabuzima aho bamukuyemo ibintu bibiri bimeze nk’inshinge mu nda.
Abaganga bakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’imyitwarire izwi mu buvuzi aho umuntu yinjiza ibintu mu mubiri we, ariko bavuze kobatakwemeza neza uko buri cyuma cyinjiye mu mubiri we.
Kubera ko icyari hafi y’umutima ari cyo cyafatwaga nk’icyateza akaga gakomeye kurusha ibindi, abaganga bahisemo kubanza kugikuramo. Kumubaga byagenze neza, bakuramo urushinge rw’icyuma rwari rumaze igihe kinini mu mubiri kandi rwaratangiye kuzana ingese.
Ku bindi byuma byari bisigaye mu mubiri we, abaganga bahisemo kutabikuramo ako kanya, kuko kubikuramo bishobora na byo guteza izindi ngaruka. Ahubwo bahisemo gukomeza kubikurikirana no gufata umwanzuro hashingiwe ku miterere ya buri cyuma.
Abaganga bavuze ko ibibazo nk’ibi bishobora kugorana kubimenya, cyane cyane iyo umurwayi adashobora gusobanura neza amateka y’ubuzima bwe. Ikibazo cyo gusanga icyuma cyangwa inshinge mu mutima kigaragara gake cyane. Isuzuma ryakozwe muri 2024 ryagaragaje ko kuva mu myaka ya 1960 habaruwe gusaabantu 34 basanzwemo inshinge mu mutima mu buryo budasanzwe.


