Abaganga baburiye abakunda kunywa Green Smoothie

Ubuzima - 02/08/2026 11:10 AM
Share:
Abaganga baburiye abakunda kunywa Green Smoothie

Mu myaka ishize, kunywa green smoothie—umutobe ukorwa mu mboga rwatsi n'imbuto—byamamaye nk'imwe mu nzira zo kubungabunga ubuzima. Icyakora, abaganga bavugako ku bantu bafite ibyago byo kurwara amabuye mu mpyiko, uyu mutobe ushobora kubabera ikibazo aho kubabera igisubizo.

Impuguke mu by'imirire zisobanura ko imboga zimwe na zimwe zikunze gukoreshwa muri green smoothie, nka epinari (spinach), zibamo oxalate nyinshi. Iyi ni intungamubiri ishobora kwifatanya na calcium ikarema udufatika (crystals) dushobora kuvamo amabuye mu mpyiko ku bantu basanzwe babifitiye ibyago. 

Abaganga bavuga ko ibi bidasobanuye ko green smoothie ari mbi ku bantu bose. Ahubwo ikibazo kiba ku bantu bafite amateka yo kurwara amabuye mu mpyiko, indwara z'impyiko cyangwa izindi ndwara zituma umubiri utunganya nabi oxalate. Kuri bo, kunywa uyu mutobe kenshi cyangwa kuwukoresha mu buryo bukabije bishobora kongera ibyago byo kurwara. 

Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje urugero rw'umugore w'imyaka 65 wagize ikibazo gikomeye cy'impyiko nyuma yo gukoresha igihe kirekire umutobe wa green smoothie wari ugizwe ahanini n'imboga zikize kuri oxalate. Abashakashatsi bavuga ko ibi byerekana ko n'ibiribwa bifatwa nk'ibyiza bishobora kugira ingaruka iyo bikoreshejwe birenze urugero cyangwa ku bantu bafite ibyago byihariye. 

Abahanga bagira inama abantu bakunda green smoothie kuyinywa mu rugero, bagahinduranya ubwoko bw'imboga bakoresha aho guhora bakoresha epinari gusa. Basaba kandi kunywa amazi ahagije no kugisha inama umuganga cyangwa inzobere mu by'imirire niba umuntu yarigeze kurwara amabuye mu mpyiko. 

Basoza bavuga ko kubungabunga ubuzima bisaba kuringaniza indyo, kuko n'ibiribwa bizwiho kugira akamaro bishobora kugira ingaruka iyo bikoreshejwe nabi cyangwa birengeje urugero.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...