Abagabo: Ibintu udakwiye gushingiraho uhitamo umugore muzabana

Urukundo - 31/12/2019 9:34 AM
Share:
Abagabo: Ibintu udakwiye gushingiraho uhitamo umugore muzabana

Isi muri iki gihe isigaye isa n’ishingiye ku bintu by'inzanduka. Hari igihe abantu bajyaga bahitamo abo bajya kubana bashingiye ku myitwarire n’imico yabo ariko muri iki gihe bisa nk’aho bitagifite agaciro.

Abagabo benshi n’abagore basigaye bita cyane ku bindi bintu bakirengagiza ko urushako rwiza rutubakira ku bwiza n’uburyo umuntu agaragara inyuma.

Niba ugiye guhitamo umuntu muzamarana ubuzima bwawe bwose shingira ku bintu bimurimo amaso adashobora kubona ahubwo bishobora kumvwa n’imitekerereze yawe kuko ni byo bizagira akamaro nka nyuma y’imyaka ibiri mutangiye kubana.

Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye ibintu bitatu udakwiye kwizirikaho igihe uhitamo uwo muzabana.

Uko ateye cyangwa agaragara ku mubiri we

Umubiri urahinduka. Uyu munsi ushobora kuba ugaragara neza ariko ejo ukaba utagiteye amatsiko n’ibyishimo. Umubiri w’umuntu uko ugaragara inyuma si ikintu ukwiye gushyira imbere ukora amahitamo yawe igihe ushaka umugore muzashyingiranwa.

Ukwiye kumenya ko uwo mubiri wishingikirijeho ushobora guhinduka kuko ibintu ntibihora mu murongo umwe nyamara ugakenera ko urukundo rwanyu rukomeza. Igihe rero impinduka zabayeho ushobora kuzananirwa kubyihanganira bikaba byatuma unaca inyuma uwo mwashakane kuko uzaba ubona abandi bakimeze kwa kundi wishyizemo igihe wamuhitagamo.

Ntugashingire ku mimerere y’uruhu

Hari abagore bagira uruhu rutuma bagaragara nk’abahorana itoto ku mubiri wabo ndetse bene aba bagore usanga no kugaragaza ko bashaje biba bigoye. Ibi rero bituma hari abagabo bumva ko uyu ariwe mugore mwiza w’ibihe byose.

Si byiza ko wishyiramo ko uzabana n’umugore ufite uruhu rwiza kuko bishobora kukubuza kubona ingeso nziza z’umugore udafite uruhu wifuza. Uruhu rugaragara inyuma ntaho ruhurira n’imibanire myiza muzagirana uretse ingeso ziri muri we.

Tekereza igihe urwo ruhu wiziritseho ruzaba rumaze kuzana iminkanyari! Cyangwa igihe uwo mugore w’isura n’uruhu byiza muzaba mubana mutavuga rumwe buri wese aca ukwe mugahurira aho mugiye kubera umutima n’ingeso bibi urwo ruhu rwiza rutwikiriye.

Ntukarebe imisatsi n’inzara

Hari abagabo benshi bakunda abagore kubera imisatsi bafite n’uburyo basiga inzara zabo zikaba zimeze neza. Nyamara hari n’abagore usanga inzara zaravuyemo cyangwa batazi kuzisiga kuko batabikunda ariko akaba ari umugore w’ingeso nziza.

Iyo ugiye kureba inzara n’umusatsi ntabwo uba uzi icyo ushaka. Ntuba uzi ko ukeneye umuntu muzabana kandi mukundanye ubuzima bwanyu bwose. Ushobora gukunda umuntu mutazahuza kuko washingiye ku bintu bidahwitse ndetse bishobora guhinduka umunsi ku munsi.

Ubwiza ntabwo bugaragarira inyuma gusa, ahubwo bunagaragazwa n’ingeso z’umuntu. Ni byiza kudashukwa n’uburyo umuntu agaragara inyuma kuko igihe byaba bihindutse wakwisanga nawe wahindutse mugatangira kuryana.

Urushako si isura cyangwa igihagararo ahubwo ni ikintu gikomeye kurenza uko bamwe babitekereza. Nujya guhitamo umugore muzabana reba ubwiza bwose ariko wibande ku bw’umutima kuko ni bwo bw'ingenzi ukeneye ngo uzabeho wishimye mu rukundo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...