Abagabo gusa: Menya ibiribwa 5 byagufasha kongera umubyimba n’uburebure bw’igitsina mu buryo gakondo uhereye ku gitunguru

Ubuzima - 18/07/2021 2:34 PM
Share:
Abagabo gusa: Menya ibiribwa 5 byagufasha kongera umubyimba n’uburebure bw’igitsina mu buryo gakondo uhereye ku gitunguru

Ingano y’igitsina cy’umugabo iri mu bitera imfunwe igihe itageza ku ngano ikenewe nyamara hari ibiribwa bitanu biboneka buri hamwe byagufasha kugira iyo ngano wifuza uhereye ku gitunguru.

Benshi bafite igitsina gito mu mubyimba bahorana agahinda kuko bibatera imfunwe, usanga bitabaza imiti n’ibinini bibongerera ubugabo ariko by’umwihariko mu gihe bagiye gutera akabariro byarangira bagasubira uko bahoze. Iyi miti ikaba igurwa na benshi ku isoko kuko iba icyenewe mu gikorwa cyo gutera akabariro ari nacyo gituma ikiremwamuntu gikomeza kubaho gihererekana mu bisekuru imyaka n’imyaka.

N'ubwo ariko iyo miti inyuranye ikoze mu binini mu ma dose witera mu buryo bw'inshinge n'iyo kwisiga ihari ndetse benshi barayiyoboka. Nyamara hari uburyo budahenze kandi butanga umusaruro Imana yaremye bushobora gutuma igitsina cy’umugabo kigera ku ngano y’uburebure bwifuzwa bwa 20cm kuzamura buhuza neza n’ingano y’igitsina cy’umugore kimwe n’umubyimba ukaba wabasha kwiyongera. Ibi bikagufasha gukomeza kuba umugabo w’intarumikwa mu muryango by’umwihariko mu maso y’umugore wawe.

Ibyo biribwa bitanu bikaba ari ibi bikurikira byose bikaba ari ingenzi ariko mu buryo butandukanye kubimenya byose neza bikaba byagufasha kugira ingano y’uburebure, umubyimba yewe no gukomera ku gitsina cyawe mu gihe cyo gutera akabariro

1.Igitunguru

Ubushakashatsi bwerekana ko igitunguru gituma amaraso atembera neza mu mutima. Gufata igitunguru bikaba bifasha kuba amaraso atavura ngo biyatere kudatembera neza. Ibyo rero nibyo abantu usanga bazi cyane nyamara burya uko amaraso aba atembera neza mu mutima ni nako aba atembera neza mu gitsina cy’umugabo. Kandi ubu bushakashatsi bukaba bukomeza bwemeza ko umugabo wese ufite amaraso atembera neza mu mutima n’igitsina cye kiyongera mu buryo bwose bushoboka.

2.Imineke

Urubuto rw’umuneke rukaba rurimo‘potassium’ kandi ikaba ari ingenzi mu buzima bw’imiyoboro y’amaraso mu mubiri. Umuneke ugabanya imyunyu mu mubiri iba yagutera ikibazo. Ibi bigatuma amaraso akomeza gutembera neza mu mubiri. Bikongerera ubudahangarwa umutima bikanagira ingaruka nziza mu itembera ry’amaraso kandi ibi biba ari ingenzi mu kwiyongera ku igitsina cy’umugabo no gushyukwa bityo rero gufata imineke ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagufasha kongera ubugabo bwawe mu gihe gito.

3.Epinari

Ziri mu bwoko bw’indabo wanavuga imboga zikomoka muri Persia. Epinari zikaba ari ingenzi mu kwiyongera kw'igitsina cy’umugabo mu buryo gakondo. Ziba zirimo ‘Magnesium’ ibasha gutetesha no gutonesha imikaya itwara amaraso mu gitsina cy’umugabo bityo akabasha gutambuka neza mu buryo bwagenwe nta nkomyi. Bityo kuzifata ku gihe biri mu byagufasha kongera uburebure, umubyimba no kubasha gukomera bicyenewe mu gihe cyo gutera akabariro.

4.Ibiribwa bikomoka ku mafi

Gutembera neza kw'amaraso mu mubiri ni imwe mu nzira z’ingenzi zituma umugabo abasha kugira ubugabo bukenewe yewe akaba yanashyukwa mu buryo bwiza. Bityo rero gufata inyama z’amafi n’ibindi biyakomokaho bituma ubasha kugira ubwiyongere mu mubiri bwa ‘Omega 3 fatty Acid’ y’ingenzi mu gushyira ku murongo umuvuduko w’amaraso ikanahanga n’umunaniro n’indwara z’umutima. Igihe ibyo byose biri ku murongo bituma nk'umugabo ukomeza kubaho nta nkomyi mu buzima n’umubiri wawe ukaba uri ku murongo bijyanira n’igitsina cyawe.

5.Ibihaza, amadegede, imyungu

Ibi biribwa byose biba bikungahaye kuri ‘Amino Acid’ ibasha gutuma igitsina cy’umugabo gikura binyuze mu kuba ubwayo yihinduramo inshuti y’igitsina cy’umugabo imenyewe nka ‘L-Arginine Amino Acids’ nayo itanga ‘Nitric Oxide’ ifasha kuba amaraso abasha gutembera neza mu gitsina cy’umugabo. Nayo kandi ikaba itetesha igatonesha imiyoboro y’amaraso mu bugabo. Kubifata ku gihe byongera mu buryo bwo hejuru ingano, umubyimba n’uburebure bw’igitsina cy’umugabo.

Src: Pulse.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...