Uko umugabo
yakoranaga imbaraga mu myaka y'ubuto bwe, ntabwo zizigera zigaruka. Uko ari gukura
ni ko byose bizahinduka. Umuforomokazi witwa Gifti Dahosa abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga ze, yatangaje impamvu nyamukuru zituma abagabo benshi bacika
intege ku buryo bukabije anatanga inama zikomeye.
Uyu mugore yavuze ko imbaraga nke zo mu gitanda ziterwa no kutagira imisemburo ihagije ya
Testosterone, kutaryama bihagije, umunaniro, ibibazo byinshi, kugira ibiro
byinshi no kuba umuntu anywa itabi cyangwa inzoga. Mu nama uyu muforomokazi
yatanze harimo kuba abantu bamaze kumenya ko bafite iki kibazo batakwiriye
kugira impungenge na cyane ko biterwa n'uko yahuye n'izo mpamvu mu buzima bwe,
bityo akaba agomba kumenya icyo gukora.
Mu nama
yatanze Gifti yavuze ko abagabo bameze batyo basabwa kujya bakora imyitozo
ngororamubiri ihoraho, kurya indyo yuzuye, kwirinda itabi n'ibindi bintu
bifite aho bihuriye na ryo. Yavuze ko kandi abantu basabwa kumenya gukoresha
uburyo bwose bafite bakamenya kwirinda no
kurinda ubuzima bwabo.