Kurya neza, guterura ibiremereye cyangwa gukora indi myitozo ngorora mubiri nabwo mu buryo bwiza, bishobora kugufasha kongera umubiri wawe ariko kurya ibinini byo bisiga ingaruka nyinshi cyane.
Ahari iyo uhagararanye n’abantu bamaze kubaka umubiri
ukabona urananutse wibaza icyaha wakoze kikakuyobera. Yego birashoboka ariko
ntabwo byaba byiza uramutse wishoboye mu nzira mbi. Ntabwo kugira umubiri
utandukanye n’uwo wavukanye ari inzozi ukwiriye gushyira imbere.
Benshi mu bibaza ibyo bibazo bibi twavuze haruguru,
bituma bagana inzira zaremwe n’abantu (Artificial way) kugira ngo bongere
ingano y’imisemburo ya Hormone ifasha mu kongera no gukuza imitsi kugira
ngobagaragare nk’ibihangange.
Buri wese agirwa inama yo gukoresha uburyo karemano
twavuze aho kwishobora mu miti itandukanye yamaze kugezwa ku isoko kugeza
ubu. Benshi bagiye bahura n’ingaruka zabyo, gusa uwazigize ntabwo abibwira
mugenzi we ari nayo mpamvu benshi babifata nk’ibyiza.
Bamwe mu basore bakoresha iyi miti ntabwo baba
bayikeneye uretse ko baba bashaka kuba nka kanaka. Iyi miti iba ifite ubushobozi
bwo kubangamira 'hormone' zisanzwe mu mubiri. Itera ingaruka zidahita zigaragara
ako kanya na cyane ko yangiza ibice byinshi by’umubiri birimo n’umwijima.
Nufata indorerwamo ukireba, uzashimishwa n’uko hari
uko uteye neza, ariko uzaba wirengagije ko umubiri wawe uri kwangirika mu bicyo
wowe utabasha kubona. Umusatsi wawe uzatangira guhinduka.
Inkomoko: Operanews