Amazi ni
meza ubusanzwe, ariko agira umumaro mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko
ku bagabo.
DORE AKAMARO K’AMAZI YAFASHWE MBERE
YO GUTERA AKABARIRO
1. Amazi agufasha kugira ububobere bw’igitsina
cyawe (Pre cum)
Ububobere bw’igitsina
cy’umugabo ni utuntu dusa n’amazi tuza ku gitsina cy’umugabo mbere y’igikorwa
nyirizina, cyangwa hagati mu gikorwa. Ibi bifasha mu gikorwa cyo gutera
akabariro. Kunywa amazi ni ingenzi cyane.
2. Amazi agufasha kuzamura ibyiyumviro byawe
mu gihe uri mu gikorwa.
Kugira
ibyiyumviro bihagije mbere y’igikorwa no mu gikorwa nyirizina, bizanwa n’uko
akenshi ugiye kuyikora abanza kunywa amazi. Iyo utakoresheje amazi mbere y’akabariro
byangiza imisemburo ya kigabo, bikaba byatuma ugira ibyiyumviro bidahagije. Umugabo
aba asabwa kunywa byibura uturahure 8 kugeza ku 10 ubusanzwe.
3. Amazi afasha umubiri gukora neza.
Kujya
kwihagarika nyuma yo gutera akabariro, ni intambwe nziza cyane yo kwitaho
kugira ngo umugabo agire ubuzima bwiza.
Mu gihe cyo
gutera akabariro, hari bacteria umugabo yakira ziba zaturutse muri Urethra. Iyo
umugabo yanyoye amazi rero mbere y’imibonano, azafasha mu gikorwa cyo gusohora
izo bacteria hanze, mu gihe agiye kwihagarika.
4. Bituma uhora wumva umeze neza.
Niba uri
kumva nta mazi ufite mu mubiri, bizangiza byinshi harimo no kubijyanye n’akabariro. Kudafata
amazi ahagije, bigabanya uburyo wateragamo akabariro.
5. Amazi yongera umubare w’intanga.
Umuntu unywa
amazi make, nawe umubiri we nta bushobozi buhagije uba ufite bwo gukora intanga.
Inkomoko:
Medicalnewstoday.com