Mu miryango usanga ahenshi igikoma giharirwa aba mama n'abana kuko abagabo bacyanga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kunywa igikoma, ndetse n'ukinyweye usanga benshi bamuseka ko yakinyweye, mu gihe abandi bakinywa bihishe batinya ko hagira ubabona akabaha urw'amenyo.
Nyamara ibi ni ukwishuka ahubwo abagabo baasabwa gukunda igikoma kuko kibafitiye akamaro kanini, bakikuramo 'kumva ko cyahariwe abagore n'abana gusa'.
Urubuga Healthline rutanga inama ku buzima, rwatangaje ko mu bihugu byateye imbere abagabo baho babakangurira kunywa igikoma kuko nabo usanga mu mico yabo badakunda ko abagabo bakinywa.
By'umwihariko ngo abagabo banga kunywa igikoma baba basa nk'abari kwanga ibyiza byacyo nubwo bamwe bataramenya akamaro k'igikoma mu buzima bwa buri munsi.
Dore ibyiza byo kunywa igikoma ku buzima bwa muntu:
1. Cyongera ubudahangarwa bw’umubiri
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu anywa igikoma aba yongereye umubiri we ubushobozi bwo kuba wahangana n’indwara nyinshi zitandukanye kuko igikoma gikungahaye kuri Vitamin A igira uruhare mu busugire bw’umubiri.
2. Gikomeza amagufa
Iyo witegereje abantu barinda cyane mu tubari cyangwa se abarinda aba star (bouncers) ushobora gutekereza ko bariya bagabo badashobora kugikoza mu kanwa kabo nyamara igikoma ahubwo kiri mu bintu by'ibanze bibafasha kubera gukungahara cyane kuri calcium ikomeza amagufa ndetse n’amenyo. Niba nawe ushaka amagufa akomeye kuva uyu munsi utangire wisomere kuri iki kinyobwa gikunze kwitwa icy'ababyeyi.
3.Gifasha umuntu mu kugira apetit
Burya hari abantu usanga bagira ibibazo byo kurya ugasanga akenshi niyo bariye bafata duke cyane, ariko burya ngo igikoma ni igisubizo kuko iyo unyweye agakombe kamwe k’igikoma mbere ho amasaha bairi ngo ufate andi mafunguro asanzwe, kigufasha kuza kurya wisanzuye ndetse ukagira na apetit.
4. Kirinda indwara y’umutima
Hashingiwe ku bushakashatsi bwamaze imyaka 25 ndetse bugakorerwa ku bantu basaga 100,000, byagaragaye ko iyo umuntu yagiye ashyira igikoma mu binyobwa bye bya hafi, bimurinda indwara y’umutima iri mu zimaze guhitana batari bake mu myaka 20 ishize.
5. Kigabanya umuvuduko w’amaraso
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira umuvuduko mwinshi w'amaraso ari ibibazo bikomeye kuko uwufite ashobora guhita apfa igihe cyose yaba ahuye n'akantu kamukanga n’ubwo bitagombera ko kaba kanini cyangwa se akaba yakora ikintu kivunanyeho gatoya, gusa ngo igikoma ni kimwe mu bintu biduhora hafi byadufasha mu guhangana n’iki kibazo.