Mu kiganiro yanyujije kuri konti ye ya instagram nshya, nyuma y’uko iyo yari asanganywe itagikora, uyu mukobwa yavuze ibintu byinshi byanatumye amara igihe kinini atumvikana birimo kuba yaribagishije amabere akanyura mu bubabare bukomeye.
Isimbi yerekanye amabere ye ukuntu ahagaze neza cyane nyuma yo kuyibagisha, avuga ko n’ubwo ibyo yashakaga byagezweho ariko yanyuze mu bubabare bukomeye.
Yagize ati: ’’Abagabo banyu mushake ahantu mubahisha ibere ryanjye rirahagaze. Nagiye kwibagisha amabere niyo mpamvu nari narabuze nari ndi mu bubabare bwinshi.’’
Yakomeje avuga ko byamugoye cyane kuko yari mu gihugu kitari icye, ndetse ko yari afite ibibazo byinshi birimo n’ububabare yagombaga kwitaho kandi bikarangira.
Isimbi yibagishije amabere
Isimbi yavuze ko yagize ibibazo byo gucika intege mu gukora amashusho yo gushyira kuri YouTube, anavuga ko yari ari guca mu bubabare bukomeye kubera kwibagisha amabere.
Uyu mukobwa yamenyekanye cyane abikesha ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe, bitewe n’uko ibyo yasabwaga atari abyujuje.
Amabere yanjye arahagaze - Isimbi
Inkuru ku mibereho ya Isimbi yayivugiye mu ijonjora ryabereye i Musanze n’iryabereye i Kayonza, kuko aho hose abakemurampaka ntibigeze bamuhitamo mu bakobwa bagombaga gukomeza.

Abagabo banyu bahishe kure - Isimbi avuga ku mabere ye ahagaze
Isimbi yahishuye iby'amabere ye