ABAGABO: Amagambo 25 wabwira umugore wawe ku munsi w'Abagore akamunyura

Urukundo - 08/03/2024 11:27 AM
Share:

Umwanditsi:

ABAGABO: Amagambo 25 wabwira umugore wawe ku munsi w'Abagore akamunyura

Gushimira umugore wawe ukuba hafi muri byose, ugufasha kurera abana akaba na mutima w’urugo, ntibisaba ko wamukorera ibihambaye ku munsi wahariwe Abagore kuko ushobora no kumushimira ukoresheje amagambo asize umunyu.

Umunsi w'Abagore ni umunsi w'ingenzi  kwishimira kubaho kwabo. Benshi bavuga ko abagore ari intangiriro y'ubuzima bwose, kandi bafite, imbaraga n'ubutwari, kandi bakwiriye gushimwa ku byo bagezeho byose. Hari n'abandi bavuga ko ubuzima butarimo abagore ntabyishimo byaba birimo.

Niba urimo kwibaza uko wifuriza umugore wawe ukerekana uburyo ushimira kandi ukamushimisha kuri uyumunsi w'abagore, reba amagambo 20 wamubwira akamunyura. 

Aya magambo ushobora kuyamubwira imbona nk'ubone cyangwa se ukayamwoherereza nk'ubutumwa bugufi kuri telefoni:

1. Umunsi mwiza w'Abagore ku mugore w'inzozi zanjye. Ndagukunda cyane.

2. Uri umugore wanjye utangaje kandi ufite imbaraga zintangaza buri munsi. Nkwifurije ibyiza kuri uyu munsi w'abagore.

3. Warakoze kuba umuntu urwanira ibitekerezo bye n'imyizerere ye. Ndakwishimiye cyane, rukundo rwanjye. Umunsi mwiza w'abagore.

4. Umunsi mwiza w'abagore ku mugore wanjye. Urakoze kuba umusirikare wanjye n'umuryango wacu. Tutagufite sinziko twarokoka urugamba rw'ubuzima.

5. Umunsi mwiza w'abagore mpuzamahanga, urukundo rwanjye! Nizera rwose ko inzozi zawe zose zabaye impamo, ukabona umunezero ukwiye rwose.

6. Umunsi mwiza w'abagore k'umugore mwiza nigeze mbona kandi nagize amahirwe yo kurongora. Ndagukunda cyane burimunsi.

7. Abantu bagerageza kugushyira hasi, ariko nkunda uburyo ubereka ko ubarizwa hejuru yabo! Ndishimye cyane! Umunsi mwiza w'abagore, Mukundwa.

8. Umunsi mwiza w'abagore ku rukundo rw'ubuzima bwanjye! Ubushobozi bwawe bwo kuringaniza umwuga, umuryango, no gukomeza kuba umugore untera imbaraga . warakoze kuba uwanjye.

9. Umunsi mwiza w'abagore rukundo rwanjye! Ni wowe mugore udasanzwe nigeze mbona mu buzima bwanjye, kandi mbona ndi umunyamahirwe cyane kukwita umugore wanjye.

10. Umugani w'ubutwari n'ubugwaneza bwawe ugomba gutangazwa kw'Isi yose. Umunsi mwiza w'abagore, mugore wanjye nkunda.

11. Umunsi mwiza w'abagore, buki bwanjye!. Kuri uyu munsi w'abagore, mbwira ibyifuzo byawe byose, nzakora ibishoboka byose kugirango bibe impamo. Niba ngomba kwiba inyenyeri kubwawe, nzabikora.

12. Umunsi mwiza w'abagore, rukundo rwanjye. Mboherereje urukundo rwanjye rudashira. Nkwifurije gutera imbere mubikorwa byose ukora.

13. Umunsi mwiza w'abagore rukundo. Nishimiye rwose ibyo unkorera n'umuryango wacu.

14.Warakoze kunyumva neza kurusha umuntu wese kw'isi. Umunsi mwiza w'abagore.

15. Buri gihe wahozeho nk'umumarayika murinzi, kandi ndagushimiye! Umunsi mwiza w'abagore mugore wanjye w'igitangaza.

16. Ndagushimira cyane kuba warakoze iminsi yose nta mananiza, ubuzima bw'abana bacu bwuzuye umunezero kubera wowe, no gukomeza urugo rwacu. Uri umumarayika w'ukuri. Nkwifurije umunsi mwiza w’abagore, mukunzi!

17. Ntabwo nabura gushimira Imana kubwo kubaho kwawe dushobora gusangira ibihe byanjye byiza kandi no mu bihe bibi umba hafi. Umunsi mwiza w'abagore, rukundo rwanjye!

18. Umunsi mwiza w'abagore, mwiza wanjye! Urakoze kuba untera akanyamuneza kandi unyizera, cyane cyane igihe ibihe byari bikomeye. Ngufitiye agashya uyu munsi.

19. Nkwifurije umunsi mwiza w'abagore mugore umwe rukumbi mu buzima bwanjye. Kubaho kwawe mu buzima bwanjye byatumye birushaho kuba bwiza mu buryo ntasobanura.

20. Umunsi mwiza w'abagore k'umugore nkunda kw'isi!. Ndagukunda, mukunzi wanjye.

21. Uri umugore ukora cyane nzi abandi bakwigiraho. Ndakwishimye kandi nterwa ishema nawe. Umunsi mwiza w'abagore.

22. Uri mwiza imbere n'inyuma, kandi ibi nibyo bikugira uwihariye mukundwa. Umunsi mwiza w'abagore.

23. Hahirwa umunsi winjiye mu buzima bwanjye ugakora ibintu byose neza. Umunsi mwiza w'abagore rukundo nahisemo.

24. Umunsi mwiza w'abagore, bwiza bwanjye! Urakoze kuba kole idufata hamwe nk'umuryango. Ntabwo mbivuze bihagije, ariko ndabashimira buri munsi.

25. Niba hariho ubuzima nyuma y'urupfu, ndashaka kongera kubana nawe muri ubwo buzima no mubuzima bwose nyuma yibyo. Kuri njye, ni wowe mugore wenyine. Umunsi mwiza w'abagore!


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...