SuperSport yiteguye kugeza ku bakunzi ba ruhago muri Afurika irushanwa rikomeye kurusha andi yose yabayeho mu mateka ry’Igikombe cy’Isi, aho ku nshuro ya mbere rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 48 avuye kuri 32 yari asanzwe yitabira iri rushanwa.
Abafana bo mu Rwanda bafite impamvu yo kwishimira aya makuru kuko abafatabuguzi ba CANAL+ binyuze kuri izi shene za SuperSport bazabona imikino yose 104 y’iri rushanwa imbonankubone, harimo n’amashusho y’ingenzi (highlights) ndetse n’imikino ikazajya isubirwamo.
Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kizatangira ku wa 11 Kamena 2026 i Mexico City muri Mexico, mu gihe umukino wa nyuma uzakinirwa i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ukwiyongera kw’umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa byatumye ari ryo rizamara igihe kirekire kurusha andi yose yabayeho ndetse rikaba n’irizakinwamo imikino myinshi mu mateka y’igikombe cy’Isi.
Afurika igiye kwandika amateka mashya
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba amateka akomeye kuri Afurika kuko ku nshuro ya mbere uyu mugabane uzohereza ibihugu 10 byabonye itike binyuze mu mikino yo gushaka itike itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Ibihugu 10 bya Afurika bizitabira iri rushanwa ni Ghana, Afurika y’Epfo, Sénégal, Cape Verde, Côte d’Ivoire, Misiri, Algérie, Maroc, Tunisie na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi bihugu bitegerejweho kuzazana umwihariko wa Afurika, umuco wayo ndetse n’akanyamuneza k’abafana bayo muri iri rushanwa rizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
SuperSport yateguye ibiganiro bishya ku bakunzi ba ruhago
Mu rwego rwo guherekeza iri rushanwa rikomeye, SuperSport izashyiraho ibiganiro bishya byihariye ndetse n’isesengura rizajya ritangwa n’inzobere zitandukanye zo muri Afurika no ku Isi.
Umuyobozi wa CANAL+ ushinzwe ibijyanye na ‘content’ ndetse na siporo mu bihugu bikoresha Icyongereza n’Igiporutugali muri Afurika, Rendani Ramovha, yavuze ko bishimiye kugeza iri rushanwa ku bakunzi ba siporo bo muri Afurika.
Yagize ati: “Twishimiye gutangaza ko abafatabuguzi bacu bo mu bihugu bikoresha Icyongereza muri Afurika bazongera kubona amateka y’Igikombe cy’Isi kuri SuperSport. Kuba Afurika igiye kohereza umubare munini w’ibihugu muri Mexico, Canada na Amerika ni ikintu gikomeye cyane, kandi twiteguye kugeza ku bakunzi bacu ubunararibonye bwa SuperSport bamaze kumenyera.”
Yakomeje avuga ko hari n’ibiganiro byihariye ndetse n’amakuru azajya atangwa mu buryo bujyanye n’umuco wa Afurika ndetse no mu ndimi zimwe na zimwe zikoreshwa kuri uyu mugabane.
Abakunzi ba ruhago bazakurikirana iyi mikino aho bari hose bakoresheje telefoni, tablette cyangwa mudasobwa bifashishije CANAL+ App.
Ibihugu SuperSport izerekaniramo Igikombe cy’Isi cya 2026 birimo Angola, Botswana, Cape Verde, Equatorial Guinea, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Gambia, Ghana, Guinea-Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria,u Rwanda, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.


Umuyobozi muri Canal +, Rendani Ramovha yasobanuye ko abakiriya babo bazareba imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 binyuze kuri SuperSport


Ibikorwa bitandukanye Canal + yagejeje ku bakiriya bayo kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka



Abanyamakuru basobanuriwe uko abakiriya ba Canal + bazihera ijisho imikino 104 y'igikombe cy'Isi cya 2026 binyuze kuri SuperSport
