Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya gatatu, giteganyijwe kubera
muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali, tariki
ya 31 Ukwakira 2026. Ni igikorwa kigamije kugaragaza no guteza imbere impano
z’abagore mu muziki nyarwanda, kikaba cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki
n’abahanzi b’abagore bakomeje kwigaragaza muri uru ruganda.
Butera Knowless ni we muhanzi mukuru muri iki gitaramo,
nyuma yo kongera gutumirwa muri uru rukurikirane rw’ibitaramo bimaze kwibanda
ku guteza imbere impano z’abagore.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muhanzikazi yavuze
ko yishimiye kongera guhabwa umwanya wo gutaramira abakunzi be muri iki
gitaramo, ashimangira ko imyiteguro yo kubaha ibyishimo igeze kure.
Yagize ati: “Naratumiwe nk’umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo
kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Imyiteguro igeze kure kabisa. Abakunzi
bitegure kugira ibihe byiza, byuzuye ibyishimo.”
Aya magambo agaragaza ko Butera Knowless yiteguye kongera
guhura n’abakunzi b’umuziki we, akabaha umwanya wo kwishimira ibihangano bye mu
gitaramo cyibanda ku ruhare rw’abagore mu ruganda rw’imyidagaduro.
Uretse kwitegura kuririmba muri ‘Improper Access’, hari
n’abakunzi b’umuziki we bashobora kwibaza niba hari indirimbo nshya azabagezaho
mbere y’uko iki gitaramo kiba.
Abajijwe na InyaRwanda niba ateganya gusohora indirimbo
nshya mbere y’iki gitaramo, Butera Knowless yavuze ko bishoboka, ariko ko
bizaterwa n’uko ibintu bizagenda. Ati “Mbere y’iki gitaramo bikunze hari
indirimbo nashyira hanze.”
Nubwo atatangaje ko hari indirimbo nshya yamaze kwemeza ko
izasohoka mbere y’iki gitaramo, amagambo ye asiga amahirwe y’uko abakunzi be
bashobora kuzagira ikindi gihangano cye bumva mu gihe yitegura kubataramira.
Urugendo rwa Butera Knowless mu muziki rwatangiye mu 2010,
ubwo yatangiraga kumenyekanisha ibihangano bye mu gihe umuziki nyarwanda
wakomezaga gutera imbere. Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo ‘Nyumva’,
‘Komeza’, ‘Ibidashoboka’ na ‘Byarakomeye’.
Mu Ukuboza 2011, yashyize hanze album ye ya mbere yise
‘Komeza’, akomeza kubaka izina rye binyuze mu bihangano bishya n’ibitaramo
bitandukanye. Mu 2012, yinjiye muri Kina Music, inzu ifasha abahanzi mu guteza
imbere ibikorwa byabo bya muzika, iyobowe n’umugabo we Ishimwe Clement.
Mu myaka yakurikiyeho, yashyize hanze izindi album zirimo
‘Uwo Ndiwe’ yo mu 2013, ‘Butera’ yo mu 2014 na ‘Queens’ yo mu 2016. Izi album
zamufashije gukomeza kumenyekanisha umuziki we, agaragaza ubushobozi bwo kuririmba
indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, zirimo iz’urukundo n’izigaruka ku
buzima bwa buri munsi.
Ku wa 14 Kamena 2021, Butera Knowless yamuritse album ye ya
gatanu yise ‘Inzora’, yayitiriye abakobwa be.
Iyi album iriho indirimbo 11, zirimo ‘Asante’ yakoranye na
Aline Gahongayire, ‘Ikofi’ yahuriyemo na Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano na
Tom Close, ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula, ndetse na ‘Nahise Mbimenya’
yakoranye na King James.
Mu zindi ndirimbo zamufashije gukomeza kugumana umwanya mu
muziki nyarwanda harimo ‘Uzagaruke’, ‘Mbaye Wowe’ yakoranye na Passy Kizito,
‘Baramushaka’ n’izindi zakunzwe n’abatari bake. Binyuze muri ibi bihangano,
Butera Knowless yakomeje guhuza injyana zitandukanye n’uburyo bwo kugeza
ubutumwa ku bakunzi be.
Mu myaka amaze mu muziki, Butera Knowless yegukanye ibihembo
bitandukanye byamufashije kurushaho kumenyekana. Mu 2010, yegukanye igihembo
cy’umuhanzi mushya wigaragaje muri Salax Awards, nyuma aza no guhabwa ibihembo
byamushimangiye nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Mu 2015, yakoze amateka aba umugore wa mbere wegukanye
irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ryari rimaze kuba rimwe mu
marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Icyo gihe yari ahanganye n’abandi
bahanzi bakomeye, ariko abasha kwegukana igihembo gikuru cy’iryo rushanwa.
Yegukanye kandi ibihembo bya HiPipo Music Awards abikesha
ibihangano bye, birimo ‘Uzagaruke’ na ‘Mbaye Wowe’ yakoranye na Passy Kizito.
Ibi bihembo byiyongera ku zindi nshuro yagiye agaragaza ko umuziki we ufite
abafana mu Rwanda no hanze yarwo.
‘Improper Access’ ni igitaramo kigamije guha urubuga no
kugaragaza impano z’abagore b’Abanyarwanda, cyane cyane abari mu muziki. Ku
nshuro yacyo ya gatatu, abategura iki gitaramo batangaje ko bashaka gutanga
ubunararibonye burushijeho kuba bwiza, burimo ibitaramo bikomeye, umuziki
ushimishije n’ibihe byo kwidagadura.



