Abafana bisiga amarange ba Rayon Sports na APR FC bagiye kurwanira igikombe - VIDEO

Imikino - 02/07/2026 2:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Abafana bisiga amarange ba Rayon Sports na APR FC bagiye kurwanira igikombe - VIDEO

Abafana bisiga amarange b’amakipe abiri akomeye mu Rwanda ari yo Rayon Sports na APR FC bagiye guhurira mu mukino uzasiga hatanzwe igikombe.

Rayon Sports na APR FC ni amakipe y’amakeba mu Rwanda dore ko ari yo ahatanira ibikombe bitandukanye. Ibi ariko ntabwo bigarukira mu kibuga ahubwo binagera mu bafana kuko nabo usanga baba bahanganye.

Kuri ubu ariko nabo bagiye guhurira mu kibuga nyuma y’uko impande zombi zumvikanye zigategura umukino. Ni umukino uzahuza abafana bisiga amarange ba Rayon Sports na APR FC, ukazakinwa tariki ya 11 Nyakanga 2026, ukaba ushobora kuzabera mu Nzove ku kibuga cya Skol cyangwa kuri Tapis i Nyamirambo.

Ntabwo uzaba ari umukino gusa dore ko hazanatangwa n’igikombe ku ikipe izatsinda. Abafana bo ku ruhande rwa Rayon Sports bavuga ko biteguye gutsinda aba APR FC dore ko bamaze gukora imyitozo inshuro eshatu.

Umuyobozi wabo Nkundamace w’i Kirinda yavuze ko uyu mukino bawuteguwe mu gihe amakipe yabo arimo aritegura umwaka utaha w’imikino. Yongeyeho ko bawuteguye mu rwego rwo kugira ngo bumve uko ibyo birirwa basaba abakinnyi babo mu kibuga bivunanye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...