Abafana bateranye ingumi n'imigeri rubura gica mu gitaramo cya Urban Boyz-VIDEO

- 28/11/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Abafana bateranye ingumi n'imigeri rubura gica mu gitaramo cya Urban Boyz-VIDEO

Mu gitaramo Urban Boyz baherutse gukorera mu mujyi wa Kigali, abafana bararwanye rubura gica bapfa umupira bari bajugunyiwe n’umuhanzi.

Urban Boyz bakiva ku rubyiniro, basigiye abafana babo umwe mu mipira bari bambaye ari na we waje guteza imirwano mu bafana. Uyu mupira bawurwaniye bazenguruka muri petit stade ari naho habereye iki gitaramo.

Igitangaje ni uko aba bafana bose bateranye imigeri n’ingumi nta n’umwe wabashije gutahana uyu mupira ari muzima dore ko bawurwaniye bakawuhindura ubucwangi. Bamwe barakubiswe, abandi bagwa hasi barakandagirwa bashaka uyu mwambaro.

REBA UKO BYAGENZE ABAFANA BARWANA:

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...