Ibyo ni byo byabaye mu
gitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, cyabereye muri
BK Arena, aho yamaze amasaha arenga ane asusurutsa abakunzi be mu rugendo
rwanyuze mu mateka y'indirimbo zubatse izina rye kuva mu 2006 kugeza ku
bihangano aheruka gushyira hanze.
Mu ijoro ryose, yaririmbye
indirimbo nyinshi. Gusa hari izabaye izidasanzwe, izatumye abantu bahaguruka
icyarimwe, baririmba ijambo ku rindi, babyina batitaye ku masaha, kugeza ubwo
BK Arena yose yahindutse nk'ikorali imwe y'abakunzi b'umuziki.
1."Yaciye Ibintu" yatangije umuriro w'igitaramo
Ku isaha ya saa tatu
n'iminota 20' z'ijoro (21:20'), King James yatangiye kuririmba "Yaciye
Ibintu", indirimbo yahise ihindura isura y'igitaramo.
Abantu bahagurutse mu myanya
yabo, batangira kubyina no kuririmbana na we. Byari nk'ikimenyetso cy'uko iri
joro ritari busige umuntu yicaye.
2."Naramukundaga" yasubije benshi mu bihe byabo
Saa tatu n'iminota 45' (21:45'), yumvikanye inanga za "Naramukundaga", imwe mu ndirimbo
zikunzwe cyane mu rugendo rwa King James.
Mbere y'uko aririmba igitero
cya mbere, abafana bari bamaze gufata ijambo. Amajwi yabo yasumbaga ay'umuziki,
bamwe bafunze amaso, abandi baririmbana na we nk'abibuka inkuru z'urukundo
banyuzemo.
3."Ndagukunda" yahuje imitima y'abakundana
Ku isaha ya saa tatu
n'iminota 57' (21:57'), yakurikiyeho "Ndagukunda".
4."Abubu" yazamuye ubushyuhe bw'igice cya kabiri
King James agarutse ku
rubyiniro mu gice cya kabiri cy'igitaramo, yahereye kuri "Abubu".
5."Yebabawe" yakurikiwe n'impundu zidasanzwe
Ku isaha ya saa tanu n'iminota
itandatu (23:06), yaririmbye "Yebabawe", yakirwa n'impundu nyinshi.
6."Umugati" ntiwaretse umurindi ugabanuka
Nyuma y'uko Mico The Best
asoje igice cye, King James yakomeje umurindi binyuze mu ndirimbo
"Umugati".
7."Bagupfusha Ubusa" yerekanye uburemere bw'amagambo
yayo
Ku isaha ya saa Satanu n'iminota
19 (23:19), yumvikanye "Bagupfusha Ubusa".
8."Nturare Utabivuze" yazamuye amarangamutima
Nyuma y'iminota mike, King
James yaririmbye "Nturare Utabivuze".
9."Yantumye" yakomeje urujya n'uruza rw'ibyishimo
Ku isaha ya saa Tanu n'iminota
28 (23:28), hakurikiyeho "Yantumye".
10."Ibare" yagaruye amateka y'urugendo rwa King James
Mu gice cyo gusoza,
"Ibare" yibukije benshi imyaka myinshi bamaze bakurikira King James.
11."Ganyobwe" yahurije BK Arena mu ijwi rimwe
Mu gihe yatangizaga
"Ganyobwe", byari nk'aho umuhanzi yahaye abafana mikoro.
12."Umuriro Watse" ntiwasize umuntu yicaye
Ubwo yaririmbaga "Umuriri
Watse", urubyiniro rwari rumaze gufata indi ntera.
13."Buhoro Buhoro" yerekanye ko amasaha atari ikibazo
Nubwo isaha yari imaze
kurenga saa sita z'ijoro, "Buhoro Buhoro" yagaragaje ko nta n'umwe
wari ufite gahunda yo gutaha.
14."Ndagutegereje Cyane" yasoreje ku rwego rwo hejuru
Mu ndirimbo ya nyuma,
"Ndagutegereje Cyane", BK Arena yose yahagurutse icyarimwe.
BK Arena yabaye korali imwe
Abantu ntibatashye bavuga gusa
ko babonye igitaramo cyiza.
Batashye bavuga uburyo
bongereye kwibuka indirimbo zabaherekeje mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwabo.
Hari abibutse urukundo rwabo rwa mbere, abandi bibuka ubusore bwabo, abandi
bishimira ko indirimbo bakuriyeho zigifite ubuzima nk'ubwo nyuma y'imyaka
myinshi.
Iri joro ryagaragaje ikintu
kimwe gikomeye: imyaka 20 ya King James mu muziki si imibare gusa, ahubwo ni
imyaka 20 y'indirimbo zabaye amajwi y'ubuzima bw'Abanyarwanda benshi.
Iyo ni yo mpamvu, nyuma
y'amasaha arenga ane y'umuziki, impundu n'amarangamutima, benshi batashye
bamwirahira, bavuga ko iki gitaramo kizahora kiri mu byanditswe mu mateka
y'umuziki nyarwanda.
Mu rugendo rwamaze amasaha arenga ane, King James yanyuze mu ndirimbo zagiye zimubakira izina kuva yinjira mu muziki mu 2006 kugeza ku bihangano bye biheruka. Buri ndirimbo yazanaga amarangamutima yayo, ariko hari izatumye BK Arena yose ihaguruka, abafana bayiririmba ijambo ku rindi.

Mu ndirimbo zirenga 40 yaririmbye mu gitaramo cye, indirimbo 14 zatanze ibyishimo bitazibagirana mu mitima y'abafana be

King James yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi banyuranye barimo Ariel Wayz baririmbanye indirimbo 'Ndagukumbuye'
